Home Imyidagaduro Imikino "Amasezerano yanjye ntasanzwe , kuko nanjye ndi umukinnyi udasanzwe " - Cristiano...

“Amasezerano yanjye ntasanzwe , kuko nanjye ndi umukinnyi udasanzwe ” – Cristiano Ronaldo

Umukinnyi Cristiano Ronaldo , rurangiranwa mu mupira w’amaguru kw’isi kuri ubu wamaze gusinyira ikipe ya Al-Nassr yo mu gihugu cya Saudi Arabia nyuma y’uko ari umukinnyi wakiniye ikipe nka Manchester United , Real Madrid na Juventus , yavuzeko yishimiye umwanzuro yafashe wo kujya mw’ikipe ya Al-Nassr.

Ubwo Ronaldo yerekanwaga nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Al-Nassr mu kiganiro n’itangazamakuru akaba yaravuzeko yishimiye umwanzuro yafashe wo kujya mw’ikipe ya Al-Nassr yo mu gihugu cya Saudi Arabia ubundi yongeraho ko kujya mw’ikipe ya Al-Nassr bitavuzeko bigiye gushyira iherezo kuri kariyeri yo gukina umupira w’amaguru.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru Cristiano akaba yarabajijwe ibibazo byinshi bitandukanye byibandaga kubuzima bushya yayisemo gutangira ku mugabane wa Asia ndetse no kubuzima bushya agiye gutangira nyuma y’uko ari umukinnyi wanditse amateka mw’isi y’umupira wa maguru nyuma yo gukuraho uduhigo twose twari twarashyizweho.

Ubwo yabazwaga ku murundo w’amafaranga agiye kuzajya ahebwa mw’ikipe ya Al-Nassr , Cristiano uzwiho kutajya apfana ijambo akaba yaravuzeko amasezerano ye n’ikipe ya Al-Nassr yihariye bitewe nuko nawe ubwe ari umukinnyi wihariye , ko ari umukinnyi udasanzwe , Cristiano akaba agiye kuzajya ahebwa miliyoni 200 kumwaka.

Cristiano ku myaka 38 agiye kuzuza , akaba ariwe mukinnyi wa mbere kw’isi uhebwa amafaranga menshi nyuma y’uko akuyeho agahigo ku mukinnyi Kylian Mbappe wa ruherutse gusinyana amasezerano n’ikipe ya Paris Saint-Germain amugira umukinnyi wa mbere kw’isi uhebwa amafaranga menshi aho yahebwaga miliyoni 59 kumwaka.

Cristiano ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru akaba yaravuzeko akazi ke ku mugabane w’iburayi karangiye kandi ko yatsindiye buri gikombe cyose kibaho ntakindi yari ashigaje , Ronaldo akaba yaravuzeko hari amakipe yamwifuzaga yo mu burayi , Brazil , Australia , America ndetse n’ikipe zo mu gihugu cye cya Portugal.

Gusa Cristiano akaba yaravuzeko ijambo rye yarihaye ikipe ya Al-Nassr gusa , Cristiano Ronaldo akaba agiye gutangira kariyeri ye nshya mu buzima bwe bwo gukina umupira w’amaguru nyuma y’uko yaramaze imyaka 20 ayoboye agasongero ku mupira w’amaguru kw’isi ndetse nanubu hakaba nta muntu witeguye guhita akura Ronaldo kuri ako gasongero.

Cristiano Ronaldo n’umuryango we bakiriwe ku kibuga k’ikipe ya Al-Nassr mu birori bidasanzwe.
Cristiano Ronaldo yavuzeko yishimira icyemezo yafashe cyo gusinyira ikipe ya Al-Nassr.
Cristiano Ronaldo nyuma yo kwerekanwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Al-Nassr yayise atangira imyitozo n’ikipe ye nshya.
Nyuma y’uko Cristiano Ronaldo asinyiye ikipe ya Al-Nassr , Channel zikomeye ku mugabane w’iburayi ndetse no kw’isi zatangiye gusabako zagura imikino ya Al-Nassr zikajya ziyerekana.
ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here