Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron , yatangajeko igihugu cye cy’ubufaransa kiri mu mavugurura y’izabukuru aho imyaka yo kujya mu zabukuru (pasiyo) izashyirwa ku myaka 65 ivuye ku myaka 62 , umuntu yahererwago ikiruhuko kizabukuru.
Perezeda Emmanuel Macron akaba yarabigarutse ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya France 2 , kuwa gatatu tariki 26 Ukwakira 2022 , mu kiganiro cyagarukaga kubijyanye no kuvugurura amategeko agenga ikiruhuko kizabukuru mu bufaransa.
Bikaba biteganyijweko ibijyenwa n’uy’umushinga bizatangira gushyirwa mu bikorwa umwaka wa 2023 nkuko Macron yabyemeje , ni mugihe Perezida Macron yemejeko ibijyanye no kuzamura imyaka y’izabukuru bigomba kuba byakozwe bitarenze umwaka wa 2031.
Icyifuzo cyo kuzamura imyaka y’izabukuru ikava ku myaka 62 igashyirwa ku myaka 65 mu gihugu cy’ubufaransa , Perezida Emmanuel Macron akaba yaravuzeko urubyiruko rw’igihugu cy’ubufaransa rugomba kwitoza kuzamara igihe kinini mu kazi rukora.
Perezida Emmanuel Macron akaba yarabwiye ikinyamakuru cya France 2 ko uy’umushinga goverinoma y’ubufaransa ikirimo kuwigaho ko kandi ko n’ibitekerezo by’amasindika y’abakozi atandukanye mu gihugu cy’ubufaransa bizahabwa agaciro kandi bihahwe ikaze.
Source : France 2