Goverinoma y’igihugu cya Turkey yamaganye ubutumwa bw’igihugu cya leta zunze ubumwe za America buyihanganisha kubyago ik’ikigihugu cya Turkey cyagize , nyuma y’igisasu cyatewe mu mujyi wa Istanbul kigahitana abantu 6 , abandi barenga 80 bagakomereka.
Perezida w’igihugu cya Turkey , Erdogan , akaba ari ibintu yamaganye avugako umwuka w’iterabwoba uri kwiyongera , Perezida Erdogan kandi akaba yarashinjije America kuba ariyo ishyigikira iterabwoba iha intwaro imitwe y’iterabwoba nka Kadish umutwe urwanira mu majyaruguru ya Syria.
Umugore ukekwaho gutera ik’igisasu mu mujyi wa Istanbul kigahitana abantu 6 , amakuru akaba avugako yamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano z’igihugu cya Turkey ndetse akaba yatangiye no gukorwaho iperereza.
Turkey kuri ubu akaba ari igihugu gikomeje kudacana uwaka n’ibihugu bahuriye muryango wa otan bitewe n’uruhande ik’igihugu cyafashe mu guhosha amakimbirane y’intambara ya Ukraine n’uburusiya ndetse kigashinja n’ibihugu byo muri otan kubogama.
Nyuma y’ik’igisasu cyatawe mu mujyi wa Istanbul , igihugu cya Turkey kikaba cyarashinjije America kuba ariyo ir’inyuma y’ububwicanyi bw’ubwiyahuzi bitewe n’intwaro ik’igihugu cya America kirundira umutwe w’iterabwoba wa Kadish urwanira mu gihugu cya Syria.
Ibi , Goverinoma ya Turkey ikaba yarabivuze nyuma y’ubutumwa bw’akababaro igihugu cya leta zunze ubumwe za America cyari cyohereje ik’igihugu cya Turkey bugarazako America yifatanyije n’iki gihugu cya Turkey mu byago cyahuye nabyo gusa ub’ubutumwa Turkey ikaba yarayise ibwamagana.