Home Africa Sudan: Nyuma yuko ingabo zigaruriye ubutegetsi, Banki y'Isi yahagaritse inkunga yose yageneraga...

Sudan: Nyuma yuko ingabo zigaruriye ubutegetsi, Banki y’Isi yahagaritse inkunga yose yageneraga iki gihugu

Banki y’Isi yahagaritse inkunga yageneraga Sudan nyuma y’aho igisirikare cya Sudan kigaruriye ibitegetsi bw’iki gihugu kuri uyu wa mbere.

Biravugwa ko n’umuryango wa Afurika y’unze ubumwe(AU) wahagaritse inkunga ya miriyoni 700$ mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Generari Abdel Fattah Burhan wayoboye iki gikorwa kugira yongere asubizeho guverinoma y’abasivile.

Generari Abder wari usanzwe ahagarariye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo gusaranganya ububasha yatangaje ko iyi Coup d’eta yakozwe kugira ngo hirindwe ‘gusubiranamo mu gihugu’, yatangaje ko Sudan ikiri mu murongo wo gukora amatora azagarura demokarasi muri iki gihugu mu mwakawa 2023. Ariko uku kwigarurira ubutegetsi mu buryo bwihuse ntibyashimwe na rubanda.

Mu itangazo yashyize hanze, perezida wa Banki y’Isi David Malpass yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’ibiri kubera muri Sudan yongeraho ko bishobora kuzagira ingaruka mu kuzahura ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Kugeza ubu, Banki y’Isi yashoye asage miliyari 3 z’amadorari ya Amerikamu nkunga igamije gufasha mu buhinzi n’ubworozi, ubwikorezi, kwita k’ubuzima n’uburezi hamwe n’ibindi.. nkuko minisitiri w’intebe Abdalla Hamdok uheruka kurekurwa yabitangaje.

Umuryango w’unze ubumwe bwa Africa watangaje ko wishimira irekurwa rya minisitiri w’intebe waherukaga gufungwa ariko wongeraho ko uhagaritse ibikorwa byawo muri iki gihugu kugera ubutegetsi busubijwe abaturage.

Ku rundi ruhande hari imyigaragambyo iri kubera mu mihanda, ndetse biravugwa ko byibura abantu 10 aribo bamaze kuhasiga ubuzima nyuma yuko abasirikare barashe mu baturage bigaragambyaga. BBC ivuga ko ubu abasirikare bari kugenda inzu ku inzu bahiga ndetse bakanafunga abafite uruhare mu gutegura imyigaragambyo.

Ubwumvikane bwo gusaranganya ubutegetsi hagati y’ingabo n’abaturage bwagezweho mu 2019 nyuma yuko perezida Omar al-Bashir ahiritswe ku butegetsi. Uburyo bwo gusaranganya ububashya bwakozwe mu rwego rwo guharura amayira ya demokarasi muri Sudan, ariko kugerwaho kwabyo birakemangwa kubera umubare wa coup d’eta waburijwemo.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here