Imyigarangabyo mu gihugu cya Sudan y’abaturage badashyigikiye ubutegetsi bw’agisirikare buyoboye igihugu cya Sudan irakomeje Kandi irakomeye , abaturage batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’agisirikare bariye karungu nyuma yokumvayuko igisirikare cya kuyeho umusiviri wari minisitiri w’intebe kikamufungira iwe
Abanya-Sudan bakomeje kwigarangabya bari kurya karungu uko bwije nuko bukeye basabako ubutegetsi bw’agisirikare bwavaho hagasubiraho ubutegetsi bwa gisiviri bwari buriho bugasubiraho cyangwa butasubiraho nabo ntibave mu mihanda .
Muri Sudan nubwo imyigarangabyo yari imaze iminsi Iba kuva minisitiri w’intebe yakururwaho agafungirwa iwe kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021 , muri Sudan ibintu byahinduye isura, mbere yiyi tariki ya 30 abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye Abanya-Sudan ko banjya mu mihanda bagakora imyigarangabyo karaha butaka.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sudan bo ntibifuzako abigaragabya baza ari ibihumbi barasa abigaragabya ko baba zamiliyoni na zamiliyoni mu mihanda, abigaragabya bose intero ni imwe barasaba ubutegetsi bw’agisirikare buyoboye igihugu cya Sudan ibintu 2 by’ingenzi bikomeye.
Abigaragabya basabako ubu butegetsi ko burekura abayobozi ba basiviri bose bwafashe ikindi barasabako ubutegetsi bw’agisirikare bwarekera kuyobora igihugu cya Sudan kuko bwakoreshe ubutegetsi nabi kuko bwa bukoresheje binyuranyije n’amategeko yogushyiraho inzibacyuho yo kuyobora igihugu cya Sudan.
Televisiyo y’igihugu cya Sudan yatangajeko igisirikare cya Sudan cyamaze gufunga imihanda yose yingenzi yo mu munjyi Karitum n’ibiraro binyurwaho n’abantu benshi , iyi terevisiyo yatangajeko ku mihanda imwe n’imwe minini kumwe nindi mihanda icibwaho n’abantu benshi yashyizweho ibyapa binini byanditseho ngo “ntago byemewe gutambuka hano” ,”banza uhagarare“