Home Amakuru Uburwayi bw'umwamikazi Queen Elizabeth buhangayikishije ubwami bw'ubwongereza

Uburwayi bw’umwamikazi Queen Elizabeth buhangayikishije ubwami bw’ubwongereza

Umwamikazi w’ubwongereza queen elizabeth wa kabiri kuri ubu ubuzima bwe mintago bumeze neza doreko abaganga be bamwitaho bamusabye kongera gufata ibyumweru bibiri akaruhuka,amakuru avugako ari Ibyumweru azamara nta muntu yakira mubiro bye cyangwa agire inzinduko za kazi anjyamo.

Queen elizabeth tariki 20 Ukwakira 2021 yari yanjyankwe kwa muganga ngo yitabweho , akaba yongeye guhabwa ikirubuko nyuma y’iminsi 10 gusa avankwe kwa muganga , Queen Elizabeth akaba yarahahwe iki kiruhuko nyuma yokubwira abamushizwe koyumva atameze neza doreko yayise anasubika urugendo yari kugirira Ireland.

Nyuma y’ibihe bidasazwe mu bwami bw’ubwongereza , ingoro y’umwamikazi Queen Elizabeth yatangajeko umwamikazi Queen Elizabeth atazitabira inama ya COP26 yiga ku mihindagurikire y’ikirere , ahubwoko ubutumwa bwe buzatambutswa mu inama kuburyo bw’ikoranabuhanga hakoresheshwe video nabwo muburyo bwo kumufata amajwi(Audio record).

Itangazo ryatangajwe n’ingoro y’umwamikazi Queen Elizabeth ryagize riti , abaganga bakuru b’umwamikazi bagiriye inama nyiri cyubahiro ko ashobora gukomeza gukora imirimo yoroheje itamusaba kugenda akaba yaganira n’abantu hakoresheshwe ikoranabunga, cyangwa se ibindi bimusaba gukora ingendo.

Muri iri tangazo bakaba baranatangajeko umwamikazi Queen Elizabeth atazitabira umuhango wo kwibika no guha icyubahiro abantu bose bitangiye igihugu cy’ubwongereza biba tariki 13 Ugushyingo 2021.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here