Igihugu cy’uburusiya cyabaye kibwiye leta zunze ubumwe za America ko kibaye gihagaritse ubugenzuzi bw’imitwe y’ibisasu bya kirimbuzi , bukubiye mu masezerano ya New STAR , uburusiya bwari bufitanye na leta zunze ubumwe za America.
Sergey Lavrov , Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’uburusiya , yavuzeko igihugu cya America kirimo gushaka kugira ibyo kirusha uburusiya mu gukora intwaro kirimbuzi kandi ko iki gihugu cyambuye uburusiya uburenganzira bwo gukora igenzura ku butaka bwacyo.
Sergey Lavrov , yavuzeko ibihano leta zunze ubumwe za America n’ibihugu by’iburayi bafatiye igihugu cye cy’uburusiya kubera Ukraine , ari ibihano byahinduye uko ibintu byari bimeze hagati y’ibihugu byombi , America n’uburusiya.
Amasezerano ya New STAR yo gukora ubugenzuzi bw’intwaro kirimbuzi , akaba yaratangiye gushyirwa mu bikorwa hagati y’ibihugu byombi mu mwaka wa 2011 ndetse akaba arinayo masezerano ya nyuma akiriho mu gukumira kwiyongera kw’intwaro kirimbuzi hagati y’ibihugu byombi , ibihugu byakunze guhana mu ntambara z’ubutita.
Kuva intambara ya Ukraine n’uburusiya yatangira ibintu kw’isi bikomeje guhinduka aho America ikomeje gutaka ukuboko kunini yari ifite mu miyoborere y’isi ndetse iy’intambara ya Ukraine akaba ari intambara igiye kuzuza amezi 6 , yarabuze gica ndetse hakaba hari irwikekwe ko ishobora no kuvamo intambara ya 3 y’isi yose.
Source : BBC