Muri leta zunze ubumwe za America mu ntara ya California , abana bavutse ari Impanga ariko bombi bavuka mu myaka itandukanye doreko umwe yavutse mu mwaka wa 2021 undi akavuka mu mwaka wa 2022.
Aba bana b’impanga , umuhungu akaba ariwe wabanje kuvuka mu ijoro ry’itariki 31 Ukuboza umwaka wa 2021 bikaba byari kuwa gatanu ku isaha ya saa tanu n’iminota 45min , mu gihe umwana w’umukobwa we yavutse kw’isaha ya saa sita zuzuye ari kuwa mbere tariki 1 mutarama umwaka wa 2022.
aba bana bakaba bavutse ku mubyeyi witwa Fatima Madrigal ariwe wa babyaye na se Robert bakaba baravukiye mu ntara ya California mu bitaro bya Nativudad Medical center , umwana w’umuhungu akaba yaravukanye Ibiro bigera kuri 6kg maze bamwita izina Alfredo.
Mu gihe umwana w’umukobwa yavukanye ibiro 5kg bamwita izina Ayrine , mama waba bana Fatima Madrigal yavuzeko kuvuka kwaba bana be ari Ibintu bitangaje ariko akaba ashimishijwe n’uburyo abana be bavutsemo.
Uyu muryango usanzwe ufite umwana umwe w’umuhungu wanavuzeko bishimiye abana bandi umuryango we w’ibarutse , umwe mu baganga bafashije uyu mubyeyi kubyara Dr Anna yavuzeko ari ibihe byiza bya mbere agiriye mu mwugaga we wo kubyaza ababyeyi.
Muri leta zunze ubumwe za America buri mwaka havuka abana b’impanga ibihumbi 120 bangana na 3% bya bavuka bose muri leta zunze ubumwe za America ariko ntago bikunze kubahoko abana bavuka mu minsi itandukanye cyangwa se mu myaka itandukanye , bikaba ari ubwa mbere byari bibayeho muri iki gihugu.