Perezida Uhuru Kenyatta wari umaze imyaka 10 ayoboye igihugu cya Kenya , yijeje abanya – Kenya ko azatanga ubutegetsi mu mahoro kuri William Ruto ugiye ku musimbura kumwanya w’umukuru w’igihungu , Ruto ugiye kuba Perezida mushya w’iki gihugu cya Kenya.
Perezida Uhuru Kenyatta ibi akaba yarabitangaje kuri uyu wa mbere , nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga muri Kenya rwemeje itsinzi mu buryo budasubirwaho ya William Ruto n’ubundi wari watsinze amatora ariko Ondinga bari bahanganye agatanga ikirego avugako atemera ibyavuye mu matora.
Kenyatta wari ushyigikiye Ondinga bahanganye muri mpanda ebyiri yayoboye iki gihugu cya Kenya , akaba yaravuzeko agomba kubahiriza ibya mategeko y’igihugu cya Kenya ateganya maze ubutegetsi akabuha uwatsinze , Perezida mushya William Ruto.
Kenyatta akaba yaravuzeko ubwo yabaga Perezida w’igihugu cya Kenya yiyemeje gukorera igihugu cye ndetse no kugendera ku mategeko y’igihugu ndetse n’ibyemezo by’ubucamanza , urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rukaba rwarafashe umwanzuro ku mpaka za matora y’umukuru w’igihugu cya Kenya
Kenyatta wirinzi kuvuga izina ry’uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu , William Ruto , Kenyatta mw’ijambo rye akaba yamwifurije amahirwe masa mu mirimo mishya agiye gutangira , nyuma y’uko William Ruto yari amaze imyaka 10 ari visi Perezida w’iki gihugu.
William Ruto w’imyaka 55 akaba agiye kuba Perezida 5 w’igihugu cya Kenya , nyuma y’uko yari amaze imyaka 10 ari visi Perezida w’iki gihugu cya Kenya , Ruto akaba abaye Perezida wa Kenya nyuma yo guhigika Raila Ondinga ku majwi 50.49%
Source : BBC