Umusore Masten Milimu Wanjala w’imyaka 20 wo mu mujyi wa Nailobi muri Kenya yatawe muri yombi na polisi ya Nailobi akekwaho kwica urwagashinyaguro abana babiri b’imyaka 13 na 12 y’amavuko, ndetse n’abandi benshi bagiye baburirwa irengero aho mu mujyi wa Nailobi.
Polisi y’umujyi wa Nailobi yatangaje ko uyu musore yemeye ko yashimuse aba bana nyuma akaza kubica nabi, ndetse niwe weretse polisi imirambo yabo.
Polisi ikomeza ivuga ko uyu musore amaze kwivugana abana 10 bose aho muri Nailobi.
Uyu musore mbere yo kwica aba bana yabanje yahamagara ababyeyi babo nk’uko bitangazwa na polisi yasabye umubyeyi wa Junior Mutuku Musyoki (umwe mu bishwe w’imyaka 12) amusaba amashiringi 50,000 (akabakaba 461,000Frw) kugira ngo amurekurire umwana.
Yahamagaye kandi mubyeyi w’undi mwana w’imyaka 13 amusaba amusaba amashiringi 30,000 (276,500Frw).
Umukuru wa polisi ya Nairobi, Augustine Nthumbi yavuze ko bataramenya icyateye uwo musore gukora ibyo bikorwa bya kinyamaswa, yagize ati “Turacyakora iperereza ngo harebwe niba ntawe bafatanyije, turi kubikurikirana nk’ikirego cy’ubwicanyi”
Raporo zivuga ko mu mwaka wa 2020 wonyine abana 242 bafite imyaka iri munsi ya 18 nibo byatangajwe ko baburiwe irengero. bamwe barabonetse basubizwa mu miryango yabo, abandi bagiye baboneka bapfuye.
Raporo kandi ivuga ko kuva muri 2016 – 2020, abana 780 aribo batangajwe ko baburiwe irengero, muri abo; 496 barabonetse ndetse basubizwa mu miryango yabo, 73 bajyanwe mu bigo birera abana bya leta, 21 bagiye baboneka barangije gupfa anandi 190 ntibaraboneka.
Ikigo gishinzwe kugenza ibyaha “Directorate of Criminal Investigations (DCI)” cyatangaje ko aba ba rushimusi bashukira abana ku mbuga nkoranyambaga, bityo baburira ababyeyi kujya bamenya uburyo abana babo bakoreshamo imbuga nkorenyambaga n’abo bavugana.
Source NairobiNews