Home Mu Mahanga Iran yagambye ibitero byo mu kirere ku gihugu cya Israel mu rwego...

Iran yagambye ibitero byo mu kirere ku gihugu cya Israel mu rwego rwo kwihorera

Igihugu cya Iran cyagambye ibitero byo mu kirere ku gihugu cya Israel , hakoreshejwe indege zitagira aba pilote (drones) ndetse na misile , nyuma y’uko Israel yagambye igitero kuri ambassade ya Iran muri Syria ubundi kigahitana abasirikare bakuru ba Iran.

Iki gitero , Israel ikaba yarakomeje guhakana kariyo yagikoze ubundi ivugako yakoze ibitero byibasira zimwe mu nyubako zihuriramo abarwanya Israel ariko ko itigeze igaba igitero kuri ambassade ya Iran iri muri Syria cyahitanye abakuru b’igisirikare cya Iran.

Nyuma y’uko , aba basirikare ba Iran bapfiriye muri iki gitero cya Israel yo ihakana kariyo yagikoze , Ubutegetsi bwa Iran bukaba bwarashinjije Israel kuba ariyo iri inyuma y’iki gitero cyaguyemo aba basirikare ba Iran ndetse itangazako izihorera ikagaba ibitero kuri Israel.

Mw’ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu , nibwo igihugu cya Iran cyatangiye kugaba ibitero kuri Israel hakoreshejwe indege zitagira aba pilote ndetse na misile , Israel ikaba yatangajeko ubwirinzi bwo mu kirere bwayo bwagerageje guhanura misile n’indege zitagira aba pilote , birenga 200.

Israel na Iran , akaba ari ibihugu bimaze igihe birebana iy’ingwe ariko bikaba bitari byarigeze bihangana ku buryo bweruye nkuko kuri ubu byagenze , ni mugihe leta zunze ubumwe za America zatangajeko ziteguye kujya mu ntambara mugihe Iran yatangiza ibitero byayo kuri Israel.

Iran ikaba yarahaye nyirantarengwa leta zunze ubumwe za America kutibeshya yivanga mu bitero byayo kuri Israel , nyuma y’uko Israel ikoze igitero kuri ambassade ya Iran bigahitana bamwe mu basirikare bakuru mu gisirikare cy’iki gihugu cya Iran.

Mugihe Iran yatangije ibitero byo mu kirere kuri Israel , umunyamabanga mukuru wa UN , Antonio Gutters , akaba yasabye ibi bihugu byombi kwirinda ibyashoza intambara ziyongera kuzihari ubundi avugako isi ntambaraga ifite yo gukemura iz’intambara , ubundi asabako hakoreshwa inzira z’amahoro mu gukemura amakimbirane ibihugu byombi bifitanye.

Mugihe , Iran na Israel by’aba byinjiye mu ntambara mu buryo bweruye hakaba hari ubwoba bw’uko iy’intambara yafata intera bitewe n’uko ari intambara yakivangamo n’ibindi bihugu byo kw’isi by’umwihariko impande zihora zihanganye arizo uruhande ruyobowe na America ndetse n’uruhande ruyobowe n’uburusiya.

Ubusanzwe Israel akaba ari igihugu gishyigikirwa na leta zunze ubumwe za America mu bikorwa byacyo bya buri munsi by’umwihariko n’intambara kuri ubu iki gihugu gihanganyemo n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas mu ntara ya Gaza , kurundi ruhande Iran nayo akaba ari igihugu gishyigikirwa n’uburusiya ndetse banafitanye umubano wo gutabarana.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here