Home Amakuru CG(Rtd) Emmanuel Gasana yagabanyirijwe igihano kiva ku myaka irindwi(7) kigezwa ku myaka...

CG(Rtd) Emmanuel Gasana yagabanyirijwe igihano kiva ku myaka irindwi(7) kigezwa ku myaka itatu (3) n’amezi atandatu

CG(Rtd) Emmanuel Gasana , urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwamuhamije icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite , rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu (6) , kivanywe ku gifungo cy’imyaka irindwi(7) yari yarakatiwe.

Umucamanza w’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare , akaba yaravuzeko urukiko rwakatiye igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu Emmanuel Gasana , ruciyengonizamba ngo kuko iyo bitaba gucangonizamba yari akwiye gufungwa imyaka irindwi.

Urukiko kandi rukaba rwaratesheje agaciro , icyaha cyo kwakira indonke Emmanuel Gasana nacyo yari akurikiranyweho ubundi ruvugako nta bimenyetso bihagije byatanzwe kuri iki cyaha ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho ubundi urukiko rumuhanaguraho iki cyaha.

Umucamanza w’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare , akaba yaravuzeko urukiko rwaciyengonizamba kuri Emmanuel Gasana bitewe n’uko ari ubwa mbere yari akurikiranywe n’ubutabera kandi akaba ari umuntu wagaragaje ko afite ikibazo cy’uburwayi budakira abana nabwo.

Gusa nubwo urukiko rwaciyengonizamba kuri Emmanuel Gasana , ntago bizwi neza niba umushoramari Kalinganire Eric n’abamwunganira mu mategeko niba bazajurira iki cyemezo cy’urukiko bitewe n’uko uru rubanza rwaciwe badahari.

Emmanuel Gasana akaba yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi ndetse no kwishyura izahabu ingana n’amafaranga miliyoni 144 y’amafaranga y’u Rwanda , iki gihano akaba yaraje ku kijuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwanaje ku kigabanya.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare , rukaba rwaramukatiye gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu ndetse no kwishyura izahabu ingana n’amafaranga miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda ubundi ruvugako kuba yaragabanyirijwe igihano ari ugucangonizamba.

Uyu CG(Rtd) Emmanuel Gasana wabaye umuyobozi mukuru wa Police y’igihugu akaba na goverineri w’intara y’iburasirazuba n’uburengerazuba , akaba yaraje gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2023 arafungwa ariko nyuma akaba yararekuwe by’igihe gito aho yari agiye kwitabira ubukwe bw’umuhungu we.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here