Inyeshyamba za TPLF zegamiye ku ntara ya Tigray mu gihugu cya Ethiopia , kuri ubu zishobora kuba zimerewe nabi cyane kubw’umuriro Ingabo za leta ya Ethiopia ziri kubarasaho kuko inyeshyamba za TPLF zatangiye kwikura mu bice zari zaramaze kwigarurira.
Inyeshyamba za TPLF nyuma yo kwikura mu bice zari zaramaze kwigarurira , zatangiye gusaba ko habaho inzira y’ibiganiro biganisha mugushaka amahoro no guhagarika intambara yari imaze umwaka urenga mu gihugu cya Ethiopia.
Tereviziyo ya Al Jazeera ikorera mu gihugu cya Qatar dukesha iy’inkuru ivugako bishobokako iyi ariyo nzira ishobora kuba igiye guhagarika intambara yari imaze amezi 13 , Ingabo za leta ya Ethiopia zihanganye n’inyeshyamba za TPLF.
ingabo za Ethiopia zihanganye n’inyeshyamba za TPLF hamwe nindi mitwe yose y’ibumbiye hamwe ikarwanya leta ya Ethiopia , intara ya Amhara na Afar zituranye n’intara ya Tigray iz’inyeshyamba zari zarigaruriye ubu zamaze kwirukanwamo ubu hari kugenzurwa n’ingabo za leta ya Ethiopia.
Umuyobozi mukuru w’inyeshyamba za TPLF mu ibaruwa yandikiye umuyobozi mukuru w’umuryango wa bibumbye , yagize ati turizerako igikorwa twakoze nka TPLF cyo kwikura mu bice bimwe na bimwe twari twarafashe kiraza gufungura inzira y’ibiganiro by’amahoro kuko nka TPLF nicyo kintu twifuza.
Ibi bibayeho mu gihe Ingabo za leta ya Ethiopia zikomeje kwisubiza ibice by’intara ya Amhara na Afar byari byarafashwe n’inyeshyamba za TPLF harimo n’umugi wa Lalibela umugi ndangamateka wa Ethiopia , mu minsi ishize TPLF yari yarafashe ariko bidatinze Ingabo za leta ya Ethiopia zirongera zirawisubiza.
Source: Al Jazeera