Home Imyidagaduro Imikino Lewis Hamilton , umutwazi w'utumodoka dutoya (formula 1) yahahwe izina ry'icyubahiro Sir...

Lewis Hamilton , umutwazi w’utumodoka dutoya (formula 1) yahahwe izina ry’icyubahiro Sir , n’ubwami bw’umukobwa agiye kwitwa Sir lewis Hamilton

Sir , ni izina rifatwa nk’izina ry’icyubahiro ry’ikirenga mu bwami bw’ubwongereza rikaba ari izina rihabwa umwongereza cyangwa undi muntu wakoze ibintu bisadaswe abikorera ubwami bw’ubwongereza cyangwa se igihugu cy’ubwongereza.

Sir , ni izina rihabwa umuntu mu rwego rwo ku mushyira mu bantu bakoze Ibikorwa bikomeye byindashyikirwa bihesha ishema igihugu cy’ubwongereza , aho ubwami bw’ubwongereza buriho bumuha izina Sir mu rwego rwo kumushyira mu bantu bakwiye icyubahiro cy’umurengera kubera Ibikorwa bakoze byindashyikirwa.

Sir Lewis Hamilton aje kurutonde rw’abandi bongereza benshi bamaze guhabwa ir’izina ry’icyubahiro ritangwa n’ubwami bw’ubwongereza abandi barihahwe harimo nka Sir Alex Ferguson , Sir Bobby Charlton , Sir Chris froome uyu amenyerewe mu masiganwa y’amagare n’abandi benshi barihahwe.

Sir Lewis Hamilton , ni umutwazi w’utumodoka dutoya formula 1 , akaba amaze kuba icyamamare muri iri rushanwa kubera ibikombe n’imidari amaze kwigwizaho muri iri rushanwa rya formula 1 aho bamwe bamwita umutwazi w’ibihe byose bya formula 1.

Sir lewis Hamilton nyuma yo gutsindirwa Abu Dhabi mu gace kanyuma kisiganwa n’umuhorandi amuciyeho akamurasha amasengonda , byayise bibuza lewis Hamilton kuba umukinnyi wa mbere watwaye iri siganwa inshuro nyinshi .

Lewis Hamilton nyuma yo gutwara iri rushanwa rya formula 1 inshuro 7 zikurikiranya iya 8 agatsindwa kuburyo butavuzweho rumwe , umwamikazi w’ubwongereza Queen Elizabeth nibyamubujishe gutegekako lewis Hamilton ahabwa izina Sir rihabwa abanyabigwi b’ubwami bwa bongereza kubw’ibukorwa bakoze.

Sir Lewis Hamilton abarwa nka nimero ya mbere y’ibihe byose mugutwara utumodoka dutoya twa formula 1
irushanwa rya formula 1 , umukinnyi lewis Hamilton amaze gutwara shampiyona zigera kuri zirindwi zikurikiranya ntahukoramo
ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here