Leta ya Ethiopia imaze iminsi yongeye gutangiza urugamba rudasazwe rwo gutsimbura inyeshyamba za TPLF zari zimaze gufata ibice bitandukanye muri iki gihugu cya Ethiopia urugero nko mu ntara ya Amhara.
Igihugu cya Ethiopia kirikumwe n’inshuti zacyo byumwihariko leta ya Eritrea bakaba noneho bariyemeje gushyira hamwe maze bakarwanye inyeshyamba za TPLF mu buryo budasubirwaho , kuva mu cyumweru gishize umunsi wo kuwa kane kugeza na nubu twandika iyi nkuru urusaku rwa masasu ruri gusakuza cyane mu ntara ya Tigray rusaswa ku nyeshyamba za TPLF ku buryo bamwe mu basirikare b’inyeshyamba za TPLF batangiye gukuramo akabo karenge bahunga doreko leta ya Ethiopia iri gukubita incuro uyu mutwe , leta ya Ethiopia ikaba iri kwifashisha indege zitagira umutwazi(drone) zirasa ibisasu biremereye kuri izi nyeshyamba kumwe n’imodoka z’intambara zizwi nk’ibifaru.
Muri iki gihugu cya Ethiopia hamaze iminsi havugwa amakuru avugako leta ya Ethiopia yari irimo gutegura ibitero simusiga ku nyeshyamba za TPLF byavugwagako ibi bitero bizasiga nta nyeshyamba ni imwe isigaye mu gihugu cya Ethiopia , umuvugizi w’inyshyamba za TPLF aganira n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa yavuzeko hariho kuraswa bidasazwe ku ingabo z’intara ya Tigray kandiko birigukorwa na leta ya Ethiopia yakomeje avugako ibisasu biremereye byarashwe muri Tigray byarashwe na drone kumwe n’indege z’intambara naho ibimodoka by’intambara (ibifaru) kumwe n’abasirikare banyuze iyubutaka bameze nkaho bari kuza bakora ikitwa nk’isuku bakura munzira ibyo yise guhanagura.
Uyu muvugizi wa TPLF yavuzeko umutwe wa TPLF ubu naho uryamiye amajanja uri kwisuganyiriza muduce twa Ngondal mu rwego twokongera imbaraga kugirango barebeko basubiza inyuma ingabo za Ethiopia kugirango zidakandagiza ikirenge cyazo kubutaka bwa Tigray , ibi bitero bya leta ya Ethiopia byongeye gutangizwa nyuma yuko bwana Abiy Ahmed minisitiri w’intebe ya Ethiopia yongeye kurayirira mandaye ya kabiri yokuyobora igihugu cya Ethiopia.
Bwana Abiy Ahmed mu irayirarye yavuzeko agiye gukora ibishoboka byose ku kiguzi icyo aricyo cyose ati nibwo byadutwara ibyumurengera ariko akaba yakongera gushimangira icyubahiro cy’igihugu cye atitaye ku mahanga akomeje kunenga leta ya Ethiopia , amahanga akomeje kunenga bwana Abiy Ahmed uburyo yarwanyije inyeshyamba za TPLF kandi ngo yakangobye kuba yabafata neza kuko ngo ari abaturagebe ayoboye. ubu inyeshyamba za TPLF zikaba ziri mu kaga gakomeye doreko hari abakomeje kuvugako noneho kera kabaye akanyeshyamba za TPLF akazo gashobora kuba kashobotse.
SOURCE:aljazeera