U rwego rushinzwe iperereza mu Rwanda RIB rubinyujije ku rubuga rwarwo rwa Twitter twatangajeko ku bufatanye n’inzego z’umutekano rwataye muri yombi abantu 6 harimo Nsengimana Theoneste,usanzwe arinyiri Umubavu Tv (youtube channel) ikorera kuri murandasi.
Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Ukwakira nibwo u rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza RIB rwatangajeko rwataya muri yombi abantu 6 bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru yibihuha hagamijwe guteza imidugararo muri rubanda uru rwego rukaba rwongeyehoko aba batawe muri yombi babaye bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB I Remera na Kicukiro .
Uru rwego rukaba rwongeye kwibutsa abanyarwanda ko byumwihariko bakoresha murandasi imbuga nkoranyambaga kwirinda kuba baba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu , ubu butumwa RIB ikaba yabunyujije kurukuta rwayo rwa Twitter RIB ikaba yibukijeko umuntu uwariwe wese uzagaragara muri ibi byaha azakurikiranwa kandi akabihanirwa nkuko amategeko abiteganya.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry aganira n’umunyamakuri Gentil Gedeon yavuzeko umunyamakuru Nsengimana Theoneste usazwe akuriye umubavu tv yafatanywe n’abandi 5 bakaba 6 maze anatangaza amazina yabo bose uko ari 6 maze avugako bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda abajijwe ubusobanuro bw’icyaha bashinjwa umuvugizi wa RIB yavuzeko ari icyaha cyo gutangaza amakuru atarigeze abaho.
Abajijwe ku makuru baba baratangaje bigatuma bakurikiranwa umuvugizi wa RIB yavuzeko ibyo atari ibintu byo gushyira mu itangazamakuru kuko ari bimwe mubimenyetso bigize dosiye yabano bose uko ari 6 avugako umunsi banjyankwe mu rukiko ariho bizumvirwa avugako bikiri mu iperereza ko kandiko ibintu bikiri mu ipereza bitanjya hanze hataramenyekana ukuri.
Dr Murangira Thierry yakomeje avuga kubandi batanu bafuganye na Nsengimana Theoneste ushinjwa gutangaza amakuru y’ibihuha ,yavuzeko bose ari igikundi gifite umurongo gikoreramo bose bahuriye ku mugambi umwe wo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije imidugararo muri rubanda bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye abajijwe kukuba bose bari mugikundi kimwe ubusobanuro bwabyo yavuzeko ari abantu bari bafite umugambi umwe ariko bagakoresha imbuga zitandukanye akaba yanavuzeko bose bafashwe mu bihe bitandukanye n’ibice bitandukanye byo mu munjyi wa Kigali.
SOURCE:RIB_Rw