Igisirikare cya Ethiopia gikomeje kurusa ibisasu ubutitsa mu gace ka Tigray hakoreshejwe indege za gisirikare , Mekele umurwa mukuru wa Tigray niho ugikomeje kwibasitwa nibi bitero by’ingabo za leta ya Ethiopia zikomeje kugaba ku mutwe wa TPLF.
Kuri ubu ibitaro byo muri Tigray birigutangazako abantu bagera ku 10 harimo n’abana basize ubuzima mu bitero biheruka kugabwa n’ingabo za leta ya Ethiopia kuwa Kane tariki 28 Ukwakira 2021 mu ntara ya Tigray , ibi bitaro bikaba byavuzeko abandi bantu bagera Kuri 20 bakomeretse bikomeye bakaba bari kwitabwaho n’abaganga b’ibitaro bya Tigray nkuko tubikesha Ikinyamakuru cya Al Jazeera.
Goverinoma ya Ethiopia yavuze kubitaro iherutse kugaba muri Tigray tariki 28 Ukwakira , ivugako ibitero by’indege yagabye muri Tigray byari bigamije kwibasira uruganda rukoreshwa n’inyeshyamba za TPLF ruri mu murwa wa Mekele muri Tigray , igisirikare cya Ethiopia kirwanira mu kirere kikaba cyarashenye igice kinini cy’uruganda cyari gisigaye gikoreshwa n’inyeshyamba za TPLF nkuko byavuzwe n’umuvugizi wa leta ya Ethiopia.
Umuyobozi ukuriye ubushakashatsi mu bitaro bya Mekele avugako agace ibitaro bya Mekele biherereyemo kamaze gufatwa ko Kandi hataramenyekana umubare wabamaze gusiga ubuzima mu iy’intambara Ikomeje kubera muri Tigray ., uyu muvugizi akomeza avugako hamaze kumenyekana abantu 10 bamaze kwitaba Imana akongerahoko imibare izakomeza kuzamuka kuko hagikomeje ubutabazi .
Ibi bikaba ari ibisigisigi by’ibitero leta ya Ethiopia yagabye tariki 28 Ukwakira 2021 mu ntara ya Tigray mu murwa wa Mekele, umuyoboro witumanaho ukoreshwa n’inyeshyamba za TPLF nabyo bivugwako ingabo za leta ya Ethiopia zamaze kuhugabaho ibitero ubu TPLF ikaba Isankoho ihagaze Kuri ubu.
Iy’intarambara yomuri Ethiopia ikomeje gufata indi ntera iganisha igihugu cya Ethiopia mu mpanga y’ubukungu nkuko UN ikomeje gutabaza amahanga ngo hagire igikorwa ngi ihagarare,UN ikaba yaranetse Abil uyoboye Ethiopia Kuri ubu uburyo akomeje kwitwara muri iki kibazo.