Home Africa Igisirikare cya Congo(DRC) cyatangajeko cya pfishije abasirikare 4 mu mirwano bari bahanganyemo...

Igisirikare cya Congo(DRC) cyatangajeko cya pfishije abasirikare 4 mu mirwano bari bahanganyemo n’inyeshyamba za CODECO

Ingabo za Repabulika iharanira Demokarasi ya Congo zatangajeko kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021 zapfushije abasirikare 4 zica abarwanyi b’inyeshyamba 27, mu mirwano yamaze iminsi 2 iri kubera muduce two mu manjyaruguru ashyira iburengerazuba bwiki gihugu cya Congo.

Iyi mirwano yashyamiranyije impande zombi yabaye ku munsi wo 2 no ku munsi wo 4 ibera muduce tubiri aritwo Njugu na Ituri , ni nyuma yaho abarwanyi b’inyeshyamba za CODECO bari bamaze gutwika inzu zigera kuri 20 ziri muri akagace , maze ab’abarwanyi banagaba igitero ku birinduro by’igisirikare cya Congo kiri muri akagace.

Igisirikare cya Congo kivugako cyabonye imirambo 27 y’inyeshyamba za CODECO kinafata imbunda zigera kuri 3 za AK47 , muri kivu ya manjyaruguru ho igisirikare cya Congo cyavuzeko kishe abarwanyi bagera kuri 3 b’umutwe wa ADF nkuko umuvugizi w’ingabo za Congo muri akagace yabitangaje.

Ituri muri Congo nihamwe muduce dukungahaye ku mabuye y’agaciro cyane cyane amabuye ya zahabu , gusa muri akagace hamaze igihe kinini harangwamo ibinjyanye n’umutekano muke,amakimbirane doreko byanafashe indi ntera mu mwaka wa 2017 ubwo abarwanyi ba CODECO bakazaga umurego muri akagace gakungahaye ku mabuye y’agaciro cyane cyane hinganje amabuye ya zahabu.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here