Home Mu Mahanga Abanyaburayi bafite ubwoba bw'uko igice cyose cy'uburayi gishobora kurimbuka , kirimbuwe na...

Abanyaburayi bafite ubwoba bw’uko igice cyose cy’uburayi gishobora kurimbuka , kirimbuwe na perezida Putin nyuma yuko ingabo z’uburusiya zigaruriye uruganda rwa zaporizhzhia , uruganda rwa mbere mu burayi rw’ingufu kirimbuzi (nuclear power plant)

Intambara yabaye mw’ijoro ryo kuwa gatanu ku ngabo za Ukraine n’uburusiya hafi n’uruganda rw’ingufu za kirimbuzi rwa zaporizhzhia , ni intambara yateye ubwoba abatuye isi ariko by’umwihariko abatuye ku mugabane w’iburayi , abanyaburayi batangiye gushinza Perezida Vladimir Putin gushyira umugabane w’iburayi mukaga gakomeye kuko ikosa rimwe gusa igice kimwe cyose cy’umugabane w’iburayi cyari kigiye kuba umuyonga.

Nyuma yo kurasana gukomeye kwabaye hagati y’ingabo z’uburusiya na Ukraine hafi n’uruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa zaporizhzhia nuclear power plant , uruganda rwa mbere rw’ingufu kirimbuzi ku mugabane w’iburayi rukaba nurwa 10 kw’isi , ingabo z’uburusiya zikaba zayise zifata uru ruganda rwa zaporizhzhia kuri ubungubu ingabo z’uburusiya zikaba zirimo kugenzura umutekano warwo nkuko byemejwe n’ubutegetsi bw’igihugu cya Ukraine bukorera mu mugi wa Kyiv.

mw’ijoro ryo kuwa gatanu Perezida Volodymry Zelenskyy wa Ukraine yashyize video ku rukutarwe rwa Twitter maze avugako uruganda rwa zaporizhzhia rw’ingufu kirimbuzi rwafashwe n’umuriro nyuma y’intambara yahabereye , Perezida Volodymry Zelenskyy yashinjije ingabo z’uburusiya kuba zarashe kuri reacts zurwo ruganda ku bushake ngo kuko rwarashweho hakoreshejwe ibifaru by’akirimbuzi.

Igihugu cy’uburusiya ntacyo bwigeze butangaza kuri iri raswa ry’uruganda rwa zaporizhzhia nuclear power plant Perezida Volodymry Zelenskyy yabashinjije kuko igihugu cy’uburusiya ntahantu na hamwe cyanyuza inkuru runaka yakivuzweho kuko bamaze kugikura kuri murandasi mu buryo bwose bubaho iki gihugu cy’uburusiya cyakifashisha gitangazamo amakuru yacyo , ahantu hose yaba ku binyamakuru byakoreraga kuri murandasi byacyo cyangwa se imbuga nkoranyambaga zacyo byose bikaba byaramaze guhagarikwa mu rwego rwo gufatira ibihano iki gihugu cy’uburusiya.

ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’ingufu kirimbuzi kw’isi cyayise gisabako hatakongera kugira intwaro zikoreshwa hafi yurwo ruganda rwa zaporizhzhia , iki kigo kandi cyaburiye abatuye umugabane w’iburayi ko habaho ibyago bikomeye ku mugabane w’iburayi mu gihe reacts zuru ruganda rwa zaporizhzhia zaba zifashwe n’umuriro ngo kuko umugabane w’iburayi hose nyuma yiriturika ry’uruganda rwa zaporizhzhia nuclear power plant umugabane wakisanga wabaye umuyonga hose.

Akakaga kari kagiye kwibasira umugabane w’iburayi hose kaje guhagarara nyuma yuko abategetsi b’igihugu cya Ukraine mu Karere ka zaporizhzhia uru ruganda ruherereyemo basabye ingabo z’uburusiya gutanga agahenge maze abazimya umuriro bakabanza bakazimya uru ruganda rwa zaporizhzhia nuclear power plant , umukuru wa karere ka zaporizhzhia witwa Alexandre uru ruganda ruherereyemo yanditse kurukutarwe rwa Facebook avugako yavuganye nu kuriye uru ruganda rwa zaporizhzhia nuclear power plant amubwirako uruganda rwa tekanye ngo kandi umwanya w’ingufu za kirimbuzi naho utekanye , ubu ko uruganda rumeze neza ntakibazo.

Ariko nubwo bimeze gutyo , ibinyamakuru bindi bikaba byanditseko umutekano wuru ruganda uri kugenzurwa n’ingabo z’uburusiya , iy’intambara y’uburusiya na Ukraine ikaba imaze hafi icyumweru kirenga ingabo z’uburusiya zikaba zaramaze gufata imigi myinshi y’iki gihugu cya Ukraine harimo n’imigi minini y’iki gihugu ariyo migi ya Kherson na Kharkiv imigi isobanuye kinini kuri Ukraine gusa indi migi harimo n’umugi wa Kyiv umugi mukuru wa Ukraine ntago irafatwa gusa nayo izengurutswe n’ibifaru by’intambara by’ingabo z’uburusiya ziryamiye amajanja ngo zinjiremo maze naho zihufate.

Perezida Vladimir Putin w’igihugu cy’uburusiya avugana na mugenzi we Emmanuel Macron w’igihugu cy’ubufaransa akaba yara mubwiye icyo yifuza kugirango ahagarike iy’intambara yatangije kuri Ukraine akanabanza ku burira ibihugu byose kutibeshya biyivangamo , Perezida Putin akaba yarabwiye Perezida Macron ko ibihugu byo muburengerazuba bw’isi bigomba kubanza kwemerako agace ka Cramia ari agace k’uburusiya no kutemerera igihugu cya Ukraine kuba cyatunga intwaro kirimbuzi k’ubutaka bwacyo kandi Ukraine ikemerako ikanabisinyira ko itazigera ihirahira ishaka kwinjira mu muryango wa OTAN cyangwa se umuryango w’ubumwe bw’uburayi.

Perezida Vladimir Putin akaba yarabwiye Macron yuko ibyo nibyubahirizwa intambara izayita ihagarara , igihugu cy’uburusiya kikaba cyamaze gushyiraho itegeko ryemerera abayobozi bakuru b’igisirikare cy’uburusiya guhanisha igifungo cy’imyaka 15 umuntu we uzajya utuka cyangwa agasebye umusikare w’uburusiya muruhame.

Source : BBC news

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here