Home Amakuru Nyuma y'imyaka 2 Inama ya CHOGM2020 isubikwa , iy'inama igiye kongera kubera...

Nyuma y’imyaka 2 Inama ya CHOGM2020 isubikwa , iy’inama igiye kongera kubera mu Rwanda nkuko byari byemejwe mu mwaka 2020 ikagenda isubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 , CHOGM ikaba iteganyijwe muri Kamena uy’umwaka 2022

Igihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura kwakira inama ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza CHOGM2020 (Commonwealth heads of Government Meeting) iteganyijwe kuba mu kwezi kwa Kamena uy’umwaka wa 2022 , leta y’u Rwanda yatangajeko ibikorwa byo kwagura imihanda mu mugi wa Kigali nabyo birimbanyije kandi bigeze kure mu korohereza abazitabira iy’inama ya CHOGM2020.

Inama ya CHOGM2020 nyuma yo gusubikwa inshuro 2 kubera ubukana bw’icyorezo cya covid-19 Perezida Paul Kagame ndetse n’umunyamabanga mukuru wa CHOGM baherutse gutangazako inama ya CHOGM izaba tariki 20 Kamena umwaka 2022 ikabera mu Rwanda , nkuko byari byemejwe ariko hakabaho inzitizi z’icyorezo cya Covid-19 ikagenda isubikwa.

Ibikorwa byo kwagura imihanda y’umugi wa Kigali bikaba bitagamije gufasha abazitabira iy’inama ya CHOGM gusa , ahubwo bizanafasha abanyarwanda basanzwe batuye mu mugi wa Kigali , kuberako ubusanzwe inama nkizi iyo zateraniye mu Rwanda usanga abatuye mu mugi wa Kigali kubona inzira ibageza aho bagiye bibagora kuko usanga imihanda imwe n’imwe yafunzwe kubera inama.

Mbere yo gutangira kwagura imihanda imwe n’imwe yo muri uy’umugi wa Kigali , akenshi wasangaga mu mugi wa Kigali mu gihe cy’inama mu mihanda y’umugi wa Kigali cyane cyane mu mihanda minini harimo urujya n’uruza rw’abantu benshi kubera ikibazo cy’imihanda imwe n’imwe iba yafunzwe itemewe gukoreshwa kubera umutekano wabitabiriye inama.

Imihanda mu mugi wa Kigali yatangijweho ibikorwa byo kwagurwa na goverinoma y’u Rwanda mu kwitegura kwakira inama ya CHOGM2020 izaba mu kwezi kwa Kamena harimo umuhanda wa Kacyiru-Kimicanga uca kuri ambassade ya leta zunze ubumwe za America mu Rwanda , ushinzwe ibikorwa remezo n’iterambere mu mugi wa Kigali yavuzeko imihanda irimo kwagurwa mu mugi wa Kigali izaba yarangiye muri Gicurasi mbere yuko inama itangira.

Indi mihanda iri mubikorwa byo kwagurwa mu mugi wa Kigali hakaba harimo umuhanda unyura munsi ya minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu hamwe n’umuhanda unyura munsi y’isomero rusange kuka Kacyiru , iy’imihanda yose uko ari itatu Ikaba irimo kuvugururwa yagurwa na goverinoma y’u Rwanda mu kwitegura kwakira inama ya CHOGM2020, yarimaze imyaka 2 itaba kubera icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze imyaka 2 gihangayikishije isi kuri ubu kikaba cyaragenjeje make.

Source : The New Times

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here