Abakozi bakorera mu mujyi wa Kabul bamanuye ibyapa byo ku nyubako yakoreragamo minisiteri y’abagore babisimbuza ibya minisiteri y’ubupfura by’abataribani kuri uyu wa gatanu. Ndetse abagore bahakoraga babuzwa kongera gusubiramo.
Reuters ivuga ko Icyapa cya minisiteri y’abagore cyo kuri iyi nyubako cyatwikiriwe n’amagambo y’icyarabu avanzemo iki-Dari avuga ngo “Minisiteri z’amasengesho, ubuyobozi ndetse no gushimangira ubupfura no gukumira ibibi.”, ibi bigaragazwa n’amafoto yafashwe muri uwo mujyi, ndetse n’abatangamakuru bo muri icyo gihugu bakorera ibinyamakuru mpuzamahanga.
Abagore bakora ahahoze minisiteri y’abagore batangaje ko hashize ibyumweru bagerageza kugaruka ku kazi ariko bakabwirwa gusubira mu ngo zabo, kuwa kane (15 Nzeri 2021) nibwo iyi nyubako yafunzwe.
Abagore bamwe na bamwe barigaragambya basaba ko bahabwa uburenganzira bwabo bagasubira ku mirimo yabo dore ko bamwe muri bo badafite abagabo bityo bakibaza uko bazabeshaho imiryango yabo bagaburira. Abagore barakajwe nuko minisiteri yabo yafunzwe bikagaragara ko umugore atazongera kugira ijambo muri iki gihugu.
Ubwo abataribani baherukaga kuyobora Afghanistan mu 1996 – 2001, abakobwa ntibari bemerewe kugana ishuri ndetse n’abagore ntibari bemerewe gukora ndetse n’uburezi.
Iyi minisiteri nshya y’ubupfura no kurwanya ikibi mu myaka ya 1996 kugera 2001 niyo yari ishinzwe kugenzura no guhana abarenze ku mabwiriza y’idini, abahamwe n’icyaha bahabwaga ibihano bikakaye harimo no kwicirwa ku karubanda.
Ubwo guverinoma nshya ya Afghanistan yatangazwaga n’abataribani, ntibigeze bashyiraho minisiteri y’abagore, ndetse muri ba minisitiri nta mugore numwe urimo.
Umuyobozi mukuru mu bataribani yavuze ko abagore batazigera bemererwa gukorana n’abagabo muri leta.