Home Imyidagaduro Yaka mwana yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa ku bushake

Yaka mwana yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa ku bushake

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rwemeje amakuru y’uko umukinnyi wa filimi Nyarwanda ndetse akaba n’umunyarwenya , Gasore Pacifique wamenyekanye nka Yaka mwana yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake.

Amakuru y’uko Gasore Pacifique wamenyekanye nka Yaka mwana yatawe muri yombi akaba yaratangiye kuvugwa kuwa gatatu tariki 8 Ugushyingo 2023 , n’abakoresha imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda ariko by’umwihariko urubuga rwa X rwahoze ari Twitter.

Nyuma y’uko aya makuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga , umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry akaba yaraje kwemeza iby’aya makuru ubundi avugako Gasore Pacifique uzwi ku izina rya Yaka mwana afunze akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake.

Dr Murangira B Thierry , umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kandi akaba yaravuzeko kuri ubu Gasore Pacifique wamenyekanye nka Yaka mwana afungiye kuri sitasiyo y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Yaka mwana wamenyekanye mu gukina filimi Nyarwanda ndetse no gutanga ibiganiro ku rubuga rwa YouTube akaba asanzwe azwiho kuba ari umuntu wikundira agasembuye (kunywa inzoga) kandi ku rwego rwo hejuru , kugeza naho zishobora gutoma akora ibikorwa birimo n’ibyu rugomo kuri ubu akurikiranyweho.

Imwe muri filimi Nyarwanda Yaka mwana yagarayemo arimo akinamo

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here