Umubyinnyi w’indirimbo zigezweho hano mu Rwanda , Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown nk’izina ry’ubuhanzi mu kubyina , urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure akanamutera inda.
Kuri uyu wa gatanu , tariki 10 Ugushyingo 2023 , akaba aribwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro warwo kuri uru rubanza rw’uyu mubyinnyi Titi Brown rwari rumaze imyaka ibiri rubunanishwa biturutse ku mpamvu nyinshi zigiye zitandukanye , zagaragajwe n’urukiko.
Titi Brown , akaba yaratawe muri yombi mu mwaka wa 2021 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure ndetse akanamutera inda , urukiko rukaba rwarayise rumukatira iminsi 30 y’agateganyo ngo bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho.
Kuva icyo gihe uyu mubyinnyi Titi Brown akaba yarayise afungirwa muri gereza ya Nyarugenge izwi nka mageragere ndetse urubanza rwe rukaba rwaragiye rugaragaramo ibintu byinshi birimo no gusubikwa inshuro nyinshi biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19.
Mu minsi ishize abakoresha imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda bakaba barongeye kuzamura ijwi ryabo basabako uyu mubyinnyi Titi Brown yahabwa ubutabera nyuma y’uko hari huzuye imyaka ibiri afunzwe kandi mu byukuri atarakatiwe ngo ahamwe n’icyaha yari akurikiranyweho.
Nyuma y’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga ariko by’umwihariko abakoresha urubuga rwa X , bakomeje gusabako Titi Brown yahabwa ubutabera nyuma y’imyaka ibiri afunzwe kandi adakatiwe , umuvugizi wa goverinoma y’u Rwanda wungirije , Alain Mukuralinda , akaba yarasobanuye iby’uko uru rubanza rw’uyu mubyinnyi Titi Brown ruteye ndetse atanga ikizere cy’uko mugihe gito ruzashyirwaho akadomo.
Nyuma y’ubu busobanuro bw’umuvugizi wa gaverinoma y’u Rwanda wungirije , Alain Mukuralinda , abakoresha imbuga nkoranyambaga bakaba barashimye ubusonuro abahaye ndetse bavugako bizeyeko nyuma y’imyaka ibiri umubyinnyi Titi Brown afunzwe noneho agiye kuba yahabwa ubutabera.
Nyuma y’aha Titi Brown akaba yarongeye kwitaba urukiko ndetse aza no kuburana urukiko rutangaza itariki ruzafatiraho umwanzuro warwo ubwo itariki yageraga ariko uru rubanza rukaba rwaraje kongera gusubikwa , urukiko ruvugako urubanza rwasubitswe bitewe n’ibimenyetso bishya byazanywe mu rubanza kandi bigomba kubanza kuburanwaho.
Ibi bimenyetso bishya bikaba byaraje ku buranwaho ndetse urukiko rwongera gutangaza itariki ruzafatiraho umwanzuro warwo kuri uru rubanza , ejo ku munsi wo kuwa gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023 rero akaba aribwo urukiko rwagize umwere uyu mubyinnyi Titi Brown ndetse ruyita rutegeka ko ayita afungurwa ako kanya.
Titi Brown , akaba ari umwe mu bamaze kubaka izina mu kubyina indirimbo zigezweho hano mu Rwanda aho nyuma yo gufungurwa yagiye kwakirwa na bamwe mu bamaze kubaka izina mu myidagaduro hano mu Rwanda barimo umuhanzi Chris eazy , umusobanuzi wa film (agasobanuye) Junior Giti ndetse n’abandi bakomeye hano mu Rwanda.