Umubyinnyi w’indirimbo zigezweho Ishimwe Thierry , Titi Brown , umaze igihe kingana n’imyaka ibiri muri gereza aburana ku cyaha akurikiranyweho cyo gusambanya no gutera inda umwana utaruzuza imyaka y’ubukure , yongeye kwitaba urukiko kugira ngo akomeze urubanza rwe.
Ku munsi wejo hashize , tariki 13 Ukwakira 2023 , akaba aribwo Titi Brown yongeye kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku kimenyetso gishya cyari cyatanzwe n’ubushinjacyaha muri uru rubanza rwe , akurikiranywemo.
Kuri iyi nshuro , ubushinjacyaha bukaba bwarazanye ikimenyetso cy’amashusho agaragaza Titi Brown ari ku byinana n’umukobwa bivugwako yasambanyije akanamutera inda , mu kwezi gushize kwa Nzeri akaba aribwo uru rubanza rwari rwasubitswe ku mpamvu zuko hari ikimenyetso gishya cyatanzwe n’ubushinjacyaha.
Ubwo iburanisha ryari ritangiye , ubushinjacyaha bukaba bwayise buvugako buregera n’indishyi y’akababaro ariko uregwa ariwe Titi Brown agaragaza ko ari impamvu zo gukomeza gutinza urubanza ubundi asabako bakomeza urubanza baburana ku mashusho yatanzwe n’ubushinjacyaha nk’ikimenyetso gishya cyatanzwe mu rubanza.
Ndetse , abanyamategeko burega bakaba bongeye gusabako urubanza rwaba mu muhezo mugihe nyiri kuregwa Titi Brown yasabye ko urubanza rwe rwakomeza mu ruhame mu rwego rwo kugirango abanyarwanda bakomeza bamenye iby’urubanza rwe doreko kuva rwatangira uru rubanza rubera mu ruhame.
Urukiko rukaba rwanzuyeko urubanza rukomeza kubera mu ruhame ariko ruvugako hakoreshwa impine y’amazina y’uwo bivugwako yahohotewe , nyuma y’uyu mwanzuro w’urukiko urubanza rukaba rwayise rutangira haburanwa ku mashusho yatanzwe n’ubushinjacyaha nk’ikimenyetso gishya cyatanzwe mu rubanza , gishinja Titi Brown.
Ayo mashusho akaba agaragaza ngo Titi Brown ari ku byinana n’umukobwa bivugwako yasambanyije akanamutera inda , Titi Brown mu kwiregura akaba yavuzeko ayo mashusho atayemera ngo kuko atazi igihe yafatiwe n’uwayafashe ubundi avugako nk’umubyinnyi ya byinanye n’abantu benshi kandi ko nta kigaragaza ko uri mu mashusho ariwe bari kuburana.
Uru rubanza kandi rukaba rwanagarutse ku bizamini bya muganga (ADN) byapimwe ku nda yakuwemo bigahuzwa n’ibyu mubyinnyi Titi Brown ariko bikaza kugaragara ko uyu Titi Brown ntaho ahuriye niyo nda yatewe uwo mukobwa , ubushinjacyaha ariko bukaba bwateye utwatsi ibingibi ubundi buvugako ibyo bizamini byafashwe mu buryo butari bwo , ngo kuburyo bitagaragaza neza niba koko Titi Brown ari se w’umwana.
Ubushinjacyaha bukaba bwavuzeko raporo ya muganga igaragaza ADN itahabwa agaciro ahubwo busaba ko urukiko rwaha agaciro dosiye yatanzwe mbere , ni mugihe Titi Brown n’umunyamategeko we bavuzeko raporo ya muganga yizewe cyane kandi ko ibizamini bya ADN byafashwe na nyina w’umwana ahibereye.
Ubushinjacyaha bukaba bwongeye gusabira Titi Brown igifungo cy’imyaka 25 ndetse n’indishyi y’akababaro ingana na miliyoni 20 zamafaranga y’u Rwanda , nyuma yo kumva impande zombi urukiko rukaba rwanzuyeko umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa , tariki 10 Ugushyingo 2023.