Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rwemejeko rwataye muri yombi Tirahirwa Moses wamanyekanye mu Rwanda nyuma yo gushinga inzu y’imideli ya Moshions , akurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano.
RIB , ikaba yarahamagaje uyu Tirahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions kugirango atange ibisobanuro ku cyaha akurikiranyweho cy’inyandiko mpimbano ndetse bidatinze ur’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB , ruyita rumuta muri yombi.
Turahirwa moses , akaba yarahamagajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , ndetse agahita anatabwa muri yombi nyuma y’uko akoresheje imbuga nkoranyambaga ze agatangazako muri pasiporo ye ngendanwa yemerewe no kwitwa ‘igitsinagore’.
Moses Tirahirwa , nyuma y’ibi yakoze pasiporo ye iriho igitsina gore ikaba yaratangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga , kimwe mu byatumye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , ruhamagaza uy’umusore ngo atange ibisobanuro ku nyandiko mpimbano ye yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.
Ni mugihe nyuma y’uko iyi pasiporo ya Turahirwa Moses ikomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga , urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwasohoye itangazo rigenerewe itangazamakuru rimenyesha ko pasiporo ya Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ari pasiporo y’impimbano yacuzwe hagendewe ku y’uyu musore yarasanzwe akoresha.
Turahirwa Moses , akaba yaratawe muri yombi nyuma y’uko yaramaze igihe ari kurikocoza ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ibintu yaramaze iminsi akoreraho aho bamwe mu bakoresha iz’imbuga nkoranyambaga batatinyaga no kuvugako ashobora kuba abikora kubera ibiyobyabwenge ngo kuko umuntu muzima atakora ibyo bintu.
Moses, bijya gutangira akaba yaratangiye ashyira amafato ye hanze yambaye ubusa buri buri , ubundi hakaza no gusohoka amashusho ye aryamanye n’abagabo bagenzi be ndetse nyuma akaza no kuvugako yamaze kuba Umutinganyi ko aryamana nabo bahuje ibitsina.
Nyuma yo gukora ibyo byose utibagiye n’amafoto ye yagiye asohora akayakurikiza amagambo yiganjemo ubutiganyi , uy’umusore washinze inzu y’imideli ya Moshions urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rukaba rwaramutaye muri yombi ndetse amakuru akavugako ashobora no gukurikiranywaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nyuma yo gupimwa bagasanga yarabikoresheje.