Kuri uyu wa gatanu , tariki 28 Mata 2023 , nibwo Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rwe rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriraga mu gihugu cya Tanzania aho yahuye na mugenzi we Perezida Samia Suluhu Hassan bakagirana ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame , akaba yarageze mu gihugu cya Tanzania akomotse mu gihugu cya Zimbabwe aho yaravuye kwitabira inama ya Transform Africa yari yaratumiwemo ndetse n’abandi bakuru b’igihugu by’umugabane wa Africa.
Perezida Paul Kagame , ubwo yageraga muri Tanzania akaba yarahuye na mugenzi we w’igihugu cya Tanzania Perezida Samia Suluhu Hassan ubundi bakagirana ibiganiro mu muhezo ndetse nyuma Perezida Samia Suluhu Hassan akaza ku mwakira kumeza bagasangira amafunguro ya ni mugoroba.
Ibiganiro bya bakuru b’igihugu byombi bikaba byaragarutse ku mubano w’ibihugu byombi , ubufatanye mu by’ubucuruzi ndetse no ku mutekano wo mu karere ka Africa y’iburasirazuba by’umwihariko ku ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo.
Nyuma yo kuganira abakuru b’igihugu byombi kandi bakaba baranahuriye mu biganiro bihuriwemo n’intumwa z’ibihugu byombi , ubundi banagirana ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku biganiro abakuru b’igihugu byombi bagiranye ndetse no ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Tanzania , akaba ari igihugu cya kane umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , ku mugabane wa Africa agiriyemo uruzinduko rw’akazi mu kwezi kwa Mata gusa nyuma y’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Africa birimo Benin , Guinea Bissau ndetse na Guinea-Conakry.