Umukuru w’igihugu Paul Kagame ari kumwe n’umukobwa we Ange Kagame , muri BK Arena , ku mugoroba wo kuri ik’icyumweru bakurikiranye umukino w’igikombe cya Africa (FIBA Women’s AfroBask 2023) gikomeje kubera mu Rwanda , aho bari bagiye gushyigikira ikipe y’igihugu.
Perezida Paul Kagame kumwe na Ange Kagame , bakaba bari bitabiriye uy’umukino w’igikombe cya Africa cya bagore muri basketball aho ari umukino wahuzaga ikipe y’igihugu ndetse n’igihugu cya Angola , ukaba wari umukino wa kabiri ikipe y’igihugu , u Rwanda , ikinnye.
Gusa , nubwo umukuru w’igihugu yari yitabiriye uy’umukino aje gushyigikira ikipe y’igihugu , abategarugori b’u Rwanda bakaba batabashije kwitwara neza imbere ye kuko batsinzwe n’abategarugori b’igihugu cya Angola amanota 74 kuri 68 y’u Rwanda.
FIBA Women’s AfroBask 2023 , akaba ari igikombe cya Africa cya basketball cya bagore gikomeje kubera mu Rwanda aho ibihugu byinshi bikomeje guhatana muri ik’igikombe u Rwanda ruri kwakira ku nshuro yarwo ya mbere.
Perezida Paul Kagame , akaba nawe ari mu bakunzi biri rushanwa kuko ari irushanwa arimo gukurikirana aho aheruka gukurikirana umukino wahuje igihugu cya Mozambique ndetse n’igihugu cya Guinea ari kumwe na mugenzi we Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique.
Ikipe y’igihugu , u Rwanda , ikaba yatsinzwe n’igihugu cya Angola mugihe yari iherutse kwisasira ikipe y’igihugu ya ivory coast muri ir’irushanwa rya FIBA Women’s AfroBask 2023 , ikayitsinda iy’irusha cyane aho ya yitsinze amanota 64 kuri 35.