Umuntu umwe yapfuye, abandi benshi barakomereka mu gihe cyo kwizihiza insinzi y’ u Butaliyani nyuma y’uko ikipe yabo y’umupira wamaguru itsinze iy’ Ubwongereza ku mukino wanyuma wa Euro 2020.
Polisi yavuze ko umusore w’imyaka 22 yapfuye azize impanuka y’imodoka yabereye i Caltagirone, muri Sicile, ubwo yarimo yihuta ajya mu mujyi rwagati kugira ngo yinjire mu birori by’insizi hamwe n’abandi.
Mu murwa mukuru w’Ubutariyani Milan, abantu 15 nibo bakomeretse, batatu muribo bakomeretse bikomeye muri ibyo birori byakurikiranye n’uyu mukino. Umwe muri bo yacitse intoki eshatu ubwo ibiturika bizwi nka fire works byamuturikiye mu biganza.
Hafi y’umujyi wa Foggia uri mu majyepfo, abapolisi batangaje ko hari umuntu wifashishije akavuyo kari mu muhanda arasa mu bantu yicamo umwe, ahita atorokera kuri moto.
Ubutariyani bwaherukaga gutwara igikombe cya Euro nyuma y’imyaka 53, mu mwaka wa 1968 ubwo batsindaga Ikipe y’igihugu cya Yugoslavia ku mukino wa nyuma.
Ijoro ryakeye nibwo ikipe y’abatariyani yatsinze iy’abongereza binyuze muma penariti, nyuma y’uko amakipe yombi anganije 1-1.