Umunyabingwi mu mupira w’amaguru umunya-Brazil Edison Arantes do Nascimento wamenyekanye nka Pele kubera guconga ruhago , uy’umugabo yamaze kwita Imana ku myaka 82 azize ikibazo cy’uburwayi bwa kanseri.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 29 Ukuboza 2022 , akaba aribwo inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye aho umuryango we watangaje iby’urupfu rwe wifashishije imbugankoranyambaga ze yakoreshaga mw’izina rye Pele.
Mu munsi ishije akaba aribwo byatangajweko Pele ari mu munsi ye ya nyuma y’ubuzima bwe aho byatangajweko atagifite imbaraga zo guhangana na kanseri uri mu mubiri we ko isaha n’isaha yakitaba Imana ndetse binemezwako yasezeye ku muryango we.
Pele , Ubwo imikino y’igikombe cy’isi cya Qatar world Cup 2022 yaririmo hagati akaba aribwo hasohotse inkuru y’uko uy’umunyabingwi mu mupira w’amaguru yajyanywe kwa muganga kubera ikibazo cy’uburwayi butari bumworoyehe.
Ubwo iy’inkuru yasohokaga abakinnyi batandukanye bamwohereje ubutumwa bumwifuriza gukira vuba (Speed recovery) by’umwihariko umufaransa Kylian Mbappe yatsinde kurukutarwe rwa Twitter asaba abakunzi b’umupira wa maguru gusengera umwami Pele.
Ibitaro byitaga kuri uy’umunyabingwi Edison Arantes do Nascimento wamenyekanye nka Pele , bikaba byaraje gutangazako yarwaye kanseri ndetse ko ishobora no kumuhitana , uko iminsi yagendaga ivaho umwe umwe niko hazaga inkuru y’uko ubuzima bwe buri habi.
Pele , umunsi wa noheli ukaba waramusanze mu bitaro aho yararwariye kanseri imumereye nabi ndetse bikaba byaraje gutangazwako Pele yamaze kubura imbaraga zihangana na kanseri afite mu mubiri we ndetse ko yamaze no gusezera burundu ku muryango we.
Abakinnyi , abakunzi , abafana ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru ndetse n’ibihugu kw’isi hose muri rusange bakaba bifurije iruhuko ridashira uyu rurangiranwa mu mupira w’amaguru , umunya-Brazil Edison Arantes do Nascimento wamenyekanye nka Pele.