U Rwanda n’ikipe ya Paris Saint-Germain bongereye amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye yo kwamamaza Visit Rwanda , nyuma y’imyaka itatu iy’ikipe ikorana n’u Rwanda mu kwamamaza Visit Rwanda biturutse ku masezerano impande zombi zasinyanye mu mwaka wa 2019.
Ikipe ya Paris Saint-Germain ikoreshe urubuga nkoranyambaga rwayo rwa Twitter , ikaba yatangajeko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire , ubufatanye na Visit Rwanda ay’amasezerano yongerewe igihe akazageza mu mwaka wa 2025.
Ni mugihe kongera gusinyanya amasezerano mashya n’ikipe ya Paris Saint-Germain , U Rwanda ruhitezeho kuzinjiza amafaranga asaga miliyari 800frw z’amafaranga y’u Rwanda mu bukerarugendo mugihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Visit Rwanda , akaba ari gahunda leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga mu bijyanye no kwamamaza ubukerarugendo no gukurura abantu benshi kw’isi mu rwego rwo gushora imari mu gihugu aho ari gahunda u Rwanda rukonamo n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’iburayi arimo ikipe ya PSG na Arsenal.
Visit Rwanda kandi leta y’u Rwanda ikaba itarayishyizeho imbaraga mu mupira w’amaguru gusa ahubwo usanga ari gahunda ari no muyindi mikino itandukanye irimo irushanwa rya Tour de Rwanda ribera mu Rwanda ndetse n’imikino ya basketball izwi nka “BAL” aho Visit Rwanda iba yambawe na buri kipe iri muri ir’irushanwa rya BAL , Basketball African League.
Ikipe ya Paris Saint-Germain n’u Rwanda bakaba bongereye amasezerano y’imikoranire mugihe umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame , aherutse gutangazako mugihe kiri imbere u Rwanda rushobora kongera gukorana n’indi kipe ikomeye y’iburayi n’ubundi muri gahunda ya Visit Rwanda.
Ay’amasezerano kandi akaba yongerewe nyuma y’uko mu mwaka wa 2022 abakinnyi ba Paris Saint-Germain barimo Navas , Ramos , Draxler ndetse na Kehrer basuye u Rwanda bagatemberezwa zimwe muri park z’u Rwanda muri iyi gahunda y’imikoranire n’ikipe ya PSG ya Visit Rwanda.