Abafana bagera ku 8 bapfiriye mu mubyigano wabereye kuri sitade ya Yaounde abandi bagera kuri 50 barakomereka bikomeye muri Cameroon , bitewe n’uburyo abafana bashatse kwinjira muri sitade aribenshi cyane mu gihe sitade yo yemerewe kwakira 80% by’abafana kubera ikibazo cy’icyorezo cya covid-19.
Abantu umunani harimo n’umwana ukuri muto w’imyaka itandatu nibo bitabye Imana naho abandi bagera kuri 50 barakomereka cyane muri uho mubyigano wo kwinjira muri sitade ya Yaounde mu mukino wa 1/8 kirangiza wahuzaga Cameroon na Comoros mu gikombe cya Africa gikomeje kubera muri Cameroon.
Impuzamashyirahamwe y’umupira wa maguru muri Africa CAF mu itangazo yasohoye yavuzeko , ibi byabaye ku munsi wejo tariki 24 mutarama mbere y’umukino wahuje igihugu cya Cameroon n’ibirwa bya Comoros , umukino waje kurangira Igihugu cya Cameroon gitsinze ibitego (2-1) cy’ibirwa bya Comoros.
CAF , mu itangazo yasohoye yavuzeko igiye guhita ikora iperereza kubyabaye kugirango hamenyekane icyateje iryo sanganya ryahitanye ubuzima bw’abantu , ibitaro bya Masasi biri hafi ya sitade abakomeretse bayise bajyanwamo byatangajeko abakomeretse bose bakiri kuvurirwamo harimo n’uruhinja rutaruzuza umwaka wa mavuko.
Minisitiri w’ubuzima muri Cameroon aganira n’itangazamakuru yavuzeko abantu bitabye Imana bari mu byiciro birimo abagore 2 bari mu kigero cy’myaka 30 , abagabo 4 nabo bari mu kigero cy’myaka 30 , umwana muto w’imyaka 6 ndetse numwe wayise ajyanwa n’umuryango we.
Minisitiri w’ubuzima yakomeje avugako abakomeretse bayise bajyanwa n’imbangukira gutabara ariko ngo kubera umuvundo n’umubyigano wari mu mihanda watumye leta itarabashije guhita itanga ubutabazi bw’ibanze ku bari babukeneye byihutirwa.
Ubusanzwe iyi sitade yakira abafana ibihumbi 60 ariko kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ikaba itegetsweko itangomba kwakira abarenza 80% by’ubushobozi bwayo.
Source : sky sports