Umukino wa 1/8 w’igikombe cya Africa wa huzaga igihugu cya Nigeria na Tunisia ku buryo butunguranye igihugu cya Tunisia cyasezereye Nigeria yazamutse mu itsinda ihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe, doreko aricyo gihugu cya zamutse mu matsinda gitsinze imikino yose uko ari itatu.
Umukino wa 1/8 wahuzaga Nigeria na Tunisia, ni umukino wagiye kuba buri wese aha amahirwe menshi igihugu cya Nigeria doreko Tunisia bari bagiye guhura yari ifite ibibazo byinshi harimo no kutagira umutoza wa mbere kubera ibibazo bya Covid-19.
Umukino waje guhindura isura ubwo capitani w’igihugu cya Tunisia Youssef Msakin yafunguraga amazamu ku munota wa 46 ubwo hari hashize umunota umwe igice cya kabiri gitangiye , maze igihugu cya Nigeria kirwana no gushaka igitego ariko kirabura.
Umukinnyi Iwobi wa Nigeria utaragaraye akoreshwa cyane muri iki gikombe cya Africa n’igihugu cya Nigeria nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbiye yaje kwerekwa ikarita y’umutuku amaze igihe kingana n’iminota itanu gusa y’injiye mu kibuga.
Nigeria ikaba yatunguye benshi nyuma yo gukurwamo na Tunisia yazamutse mu itsinda ari ikipe ya 3 nyuma yo gutsindwa n’igihugu cya Gambia igitego kimwe ku busa maze izamuka nk’igihugu cyatsinzwe neza mu matsinda ya AFCON2021.
Igikombe cya Africa , AFCON2021 gikomeje kubera muri Cameroon hakomeje kugaragaramo gutungurana bikomeye ku bihugu bihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe nyuma ya Ghana , Algeria byaviriyemo mu matsinda , igihugu cya Nigeria cyikaba cyakurikiyeho gutaha.
Igikombe cya Africa , AFCON2021 ikaba igeze muri 1/8 aho igihugu nka Tunisia na Burkina Faso bimaze kubona tike ya 1/4 , aho igihugu cya Burkina Faso cyo cyasezereye igihugu cya Gabon kuri penaliti (7-6) nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe.