Umukinnyi akaba n’umwataka w’ikipe ya Paris Saint-Germain ndetse n’igihugu cy’ubufaransa , Kylian Mbappe , w’imyaka 24 , akomeje kugirira ibiruhuko mu gihugu cye cy’amvuko cya Cameroon , igihugu ‘se’ umubyara avukamo.
Kylian Mbappe , ubwo yageraga muri ik’igihugu cya Cameroon ku nshuro ye ya mbere akandagiye muri ik’igihugu , akaba yarakiriwe n’abakunzi b’umupira bo mu gihugu cya Cameroon bavugako bishimiye uruzinduko rw’uyu mukinnyi , Kylian Mbappe , ufite ampamonko muri ik’igihugu cya Cameroon.
Kylian Mbappe , akaba yaravuzeko ari ibintu by’icyubahiro kinshi kuba akandagije ikirenge cye kubutaka bw’igihugu cya mwibarutse cya Cameroon ubundi avugako ari iby’agaciro n’uburyo abanya-cameroon bamwakiriye mu buryo atari yitezemo.
Mbappe , ku myaka 24 y’amavuko akaba ari kunshuro ya mbere yarageze mu gihugu cya Cameroon igihugu ‘se’ umubyara avukamo , aho abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafana muri rusange bavuzeko bari bamaze igihe kinini bategereje uruzinduko rwa Kylian Mbappe muri Cameroon.
Mbappe muri ik’igihe akaba ari umuntu ukomeje kugarukwaho mw’itangazamakuru nyuma y’uko ikipe ye ya Paris Saint-Germain itangajeko ishobora ku mugurisha mugihe cyose yaba adasinyanye amasezerano mashya n’iyi kipe ya Paris Saint-Germain yo mu bufaransa.
Uy’umukinnyi akaba yaranongeye kubazwa kuri ik’ikibazo cye n’ikipe ya Paris Saint-Germain abazwa n’abanyamakuru bo muri Cameroon niba ashobora gusohoka muri iy’ikipe ya Paris Saint-Germain yamaze kwemeza ko azayisohokamo mugihe atakongera amasezerano.
Kylian Mbappe , bikaba bikomeje kuvugwako ashobora kuzerekeza mw’ikipe ya Real Madrid mugihe cyose ikipe ya Paris Saint-Germain yaba imugurishije doreko bivugwako Real Madrid yiteguye kwishyura miliyoni 200 z’amayero kugirango imwegukane.