Ikipe ya Manchester United yamaze gutandukana burundu n’umukinnyi Cristiano Ronaldo , nyuma y’igihe gito hibazwa ku kazoza k’uy’umukinnyi , nyuma y’ikiganiro cye n’umunyamakuru cyasohotse avugako ubuyobozi bw’iy’ikipe ndetse n’umutoza wayo Erik Ten Hag batamubaniye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri , akaba aribwo yaba Umukinnyi Cristiano Ronaldo ndetse n’ikipe ya Manchester United bose basohoye itangazo ryemezako batandukanye nyuma y’ibiganiro byabayeho hagati y’impande zombi (Umukinnyi n’ikipe) hagaseswa amasezerano.
Cristiano akaba atandukanye n’ikipe ya Manchester United nyuma y’ikiganiro cye yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan agaruka ku mikorere idahwitse ibarizwa muri Manchester United ndetse akanavuga ku kuba adacana uwaka n’umutoza Erik Ten Hag wiy’ikipe.
Mw’itangazo rya Manchester United , Manchester ikaba yavuzeko nyuma yo kugirana ibiganiro na Cristiano habayeho ubwumvikane hagati y’impande zombi , bwagize ingaruka zihuze ndetse iy’ikipe ishimira uy’umukinnyi mugihe cy’imyaka 2 yaramazemo ayikinira ubundi imwifuriza ibyiza n’muryango we.
Manchester United ” Cristiano Ronaldo agiye gusohoka mw’ikipe ya Manchester United k’ubwimvikane bwagize ingaruka zihuze. Ikipe irashimira uy’umukinnyi ku musanzu we yatanze mw’ikipe mugihe cy’imyaka 2 abarizwa Old Trafford , tukaba tumwifurije ibyiza ndetse n’umuryango we , ejo hazaza….
Buri wese muri Manchester United usigaye akomeje kwibanda mu gokomeza kwiyubaka kw’ikipe tubifashijwemo n’umutoza Erik Ten Hag , mu gukorera mu mujyo umwe mu rwego rwo gutanga umusaruro mu kibuga “.
Cristiano Ronaldo nawe akaba yayise asohora itangazo ryemeza iby’uk’ugutandukana hagati ye n’ikipe ya Manchester United ubundi avugako akunda ikipe ya Manchester United ndetse n’abafana ko kandi ko ntakizigera k’ibihindura , ubundi nawe ayifuriza ibyiza imbere hayo.
Ronaldo ” mu biganiro na Manchester United , twagiranye ubwumvikane bw’uko haseswa amasezerano yari hagati ya yacu. nkunda Manchester United ndetse nkunda n’abafana , ibyo ntibiteze kuzigera bihinduka. uko birikose , ndumva ari igihe kiza kuri njye kukaba natangira impinduka nshya muri kariyeri yanjye…
Nifurije Manchester United umusaruro mwiza mu mwaka w’imikino basigaje ndetse no kuhazaza hayo “.