Mu nama yahuje abakuru b’igihugu byo mu karere k’ibiyaga bigare yabereye mu gihugu cya Angola yari yahamagajwe na Perezida wa Angola Joa Lorenço mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo.
Muri iy’inama yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022 , hakaba harafatiwemwo imyanzuro y’uko umutwe wa M23 ugomba gusubira inyuma ukajya mu birindiro byaho , ukava mu bice wafashe bitarenze kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022.
Iy’inama ikaba yaranzuyeko mugihe uy’umutwe wa M23 utasubira inyuma ngo uve mu birindiro wafashe , ingabo z’akarere ka Africa y’iburasirazuba (EAC) zoherejwe muri Congo zizakoresha imbaraga za gisirikare mu guhangana n’uy’umutwe wa M23.
Iy’inama ikaba yari yitabiriwe na Perezida w’uburundi Evariste Ndayishimiye , Perezida Felix Tshisekedi wa Congo , Minisitiri w’ububanyi na mahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na Uhuru Kenyatta washyizweho na EAC nk’umuhuza w’ibiganiro by’amahoro ku kibazo cy’umutekano muke kibarizwa mu burasirazuba bwa Congo.
Gusa , umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame we akaba atarayitabiriye ahubwo akaba yarahagarariwe na Minisitiri Dr Vincent Biruta , iy’inama ikaba yarabaye mugihe hari hakomeje gusohoka amakuru y’uko umutwe wa M23 ukomeje imirwano usatira gufata umujyi wa Goma.
Nubwo ariko iy’inama ya Luanda yasabye M23 gusubira inyuma ikava mu bice yafashe , umutwe wa M23 ukaba waravuzeko udateze gusubira inyuma na centimetero imwe uva mu bice yigaruriye hatabaye ibiganiro n’ubutegetsi bwa Congo ngo wubahirizwe amasezerano ya Nairobi M23 yagiranye na Congo , mu mwaka wa 2013.