Igikombe cya Africa , AFCON2023 , gikomeje kubera mu gihugu cya Ivory coast imikino yacyo ikomeje kurimbanya aho kuri ubu amakipe ageze ku mukino wanyuma wo mw’itsinda aherereyemo , nyuma yo gusoza imikino ibiri ya mbere yo mu matsinda.
Nyuma y’icyumweru kirengaho iminsi mike , iki gikombe gitangiye gukinwa , kuri ubu amakipe akaba amaze kwesurana aho harimo ntayatangiye kuzinga imisigo y’ayo yisubirira mu rugo nyuma yo kudahirwa muri iki gikombe cya Africa , AFCON2023.
Gusa hakaba hari n’amakipe yabashije guhirwa muri iki gikombe cya Africa , akabasha gukomeza mu kiciro cya 16 kiki gikombe cya Africa , AFCON2023 , gusa nk’ibisanzwe hakaba hari n”amakipe yatunguranye muri iki gikombe nayo akabasha gukomeza muri ik’ikiciro cya 16.
Ibihugu nka Ivory coast yari yarakiriye ir’irushanwa ry’igikombe cya Africa , AFCON2023 , inahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe cya Africa ikaba yarasezerewe bitunguranye nyuma yo gutsindwa ibitego (4-0) n’igihugu cya Guinea Conackly.
Igihugu nka Algeria , Ghana n’ibindi bihugu nka Mozambique , Guinea Bissau nabyo bikaba byarasezerewe muri iki gikombe cya Africa , AFCON2023 , gusa by’umwihariko igihugu cya Ghana na Algeria bikaba byaratunguranye bisezererwa nyuma y’uko byahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe cya Africa.
Igihugu nka Senegal kinahabwa amahirwe yo kongera kwisubiza iki gikombe cya Africa , igihugu cya Egypt , Cameroon bikaba byo byaramaze kubona itike ibyerekeza muri 1/8 kiki gikombe cya Africa nyuma y’uko byitwaye neza mu matsinda byari biherereyemo.
Ikipe y’igihugu nka Senegal ikaba yarabonye itike ya 1/8 , nyuma y’uko ibashije gutsinda imikino itatu yose yakinnye mw’itsinda yari iherereyemo, ni mugihe ikipe y’igihugu ya Egypt banahangannye yo yabonye itike ya 1/8 nyuma y’uko inganyije imikino y’ayo itatu yakinnye mw’itsinda yari iherereyemo.
Iki gikombe cya Africa , AFCON2023 , kuri ubu imikino ikaba ikomeje aho biteganyijwe ko nyuma y’uko imikino yo mu matsinda izarangira ubundi hagakurikiraho imikino ya 1/8 kizavamo amakipe umunani azahurira muri 1/2 kiki gikombe cya Africa gikomeje kubera muri Ivory coast.