Home Amakuru " Iyo bigeze ku kurinda umutekano w'iki gihugu , ntawe uwo ari...

” Iyo bigeze ku kurinda umutekano w’iki gihugu , ntawe uwo ari we wese nsaba uruhushya” Perezida Paul Kagame

Kuri uyu wa kabiri , tariki 23 Mutarama 2023 , nibwo hatangiye inama y’igihugu y’umushyikirano ku inshuro ya 19 , aho aba ari inama ihuza abanyarwanda y’aba abari mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu , n’inshuti z’u Rwanda.

Mu gutangiza iy’inama , umukuru w’igihugu akaba yavuze ko nyuma y’imyaka 30 igihugu kivuye mwicuraburindi , kuri ubu u Rwanda muri iy’inama y’umushyikirano rureberwa mu bice bibiri aribyo u Rwanda rwo mu myaka 30 ishize , n’u Rwanda kuri ubu ruteye imbere.

Perezida Paul Kagame kandi akaba yanagarutse ku kuba abanyarwanda aribo bafite uburenganzi bwo guhitamo icyo bagomba kuba cyo no guhitamo ibyo bagomba kuba bafite , ko ntampamvu yo gutegereza uzaza akabibagenera nk’impano.

Umukuru w’igihugu muri iy’inama y’umushyikirano kandi akabayagarutse ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , ku mirwano ikomeje hagati y’inyeshyamba za M23 ndetse na FARDC , yongera kwibaza impamvu babihuza n’u Rwanda.

Umukuru w’igihugu , akaba yongeye gushimangirako u Rwanda ntaho ruhuriye n’aya makimbirane ndetse yibaza impamvu bakomeza kuyahuza n’u Rwanda , asaba gukora iperereza ryakwemeza ko u Rwanda rufite aho ruhuriye n’ayo ibyananiranye kuva kera.

Umukuru w’igihugu kandi akaba yanagarutse ku bantu bagenda bazerera mu mahanga bavuga nabi u Rwanda kugirango babone amaramuko ndetse abaza abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye iy’inama wenda kuba bamubwira umuntu umwe gusa byagiriye akamaro ubundi arabura.

Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame kandi akaba yongeye guhumuriza abanyarwanda muri iy’inama y’umushyikirano nyuma y’uko hashize iminsi abakuru b’ibihugu bya Congo n’uburundi bavuga amagambo asa nko gushoza intambara ku Rwanda.

Perezida Paul Kagame , akaba yabwiye abanyarwanda kuryama bagasinzira kuko igihugu cy’abo kirinzwe ntampamvu yo kugira impungenge kandi ko ntawakibeshya akerenga umupaka ngo aje guhungabanya umutekano w’u Rwanda ubundi Perezida Paul Kagame avugako mu kurinda umutekano w’u Rwanda ntawe yasaba uruhushya.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here