Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Ishimwe Cloude , usanzwe uzwi cyane ku rubuga rwa Twitter rwahindutse X nka “mwene karangwa” akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretse ku bushake ndetse no gukoresha ibikangisho.
Ibi byaha akurikiranyweho , urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rukaba rwaratangajeko ari ibyaha yakoreye mu Murenge wa Nyarugenge Akagari ka Kiyovu umudugudu wa Amizero , RIB ikaba yaramutaye muri yombi tariki 18 Nzeri 2023 , aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge.
Mwene karangwa , ibi byaha akurikiranyweho akaba yarabikoreye ahazwi nko ku bisima aho bivugwa ko yasanze abasore babiri mu kabari ubundi akabasagarira akabakubita ndetse bikavugwa ko uyu musore yari amaze igihe akangisha uwo yahohoteye ko azamwica.
Gusa , bikaba atari ku nshuro ya mbere uyu musore uzwi nka “mwene karangwa” ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urubuga rwa Twitter rwahindutse X asagarira mugenzi we doreko hari n’igihe ngo yamusagariye mu bantu ubundi aramukubita birangira amumeneye telephone.
Mugihe urukiko rw’aba rumuhamije ibi byaha akurikiranyweho , Ishimwe Cloude wamenyekanye nka mwene karangwa ku rubuga rwa X , akaba ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’imyaka irindwi (7) ndetse n’imyaka (5) , bitewe n’icyo amategeko ateganya ku byaha akurikiranyweho , birimo gukubita no gukomeretse ku bushake ndetse n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho.