Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria , Divine Ikoy w’imyaka 23 , wamenyekanye nka Rema mu ndirimbo ze nyinshi zitandukanye zirimo n’indirimbo ye yise ‘Calm Down’ yasubiranyemo n’umuhanzi Selena Gomez , yongeye kuba umuhanzi wahize abandi muri Trace Awards & festival.
Mw’ijoro ryakeye , nibwo habaye ibirori bya Trace music Awards & festival 2023 , byabereye hano mu Rwanda ku nshuro ya mbere , akaba ari ibirori bihemberwamo abahanzi bitwaye neza kurusha abandi ku mugabane wa Africa ndetse no kw’isi muri rusange.
Umuhanzi Rema ukomoka mu gihugu cya Nigeria , uri mu bagezwe muri Africa no kw’isi muri rusange , akaba yongeye guhigika bagenzi be bari bahanganye muri ibi bihembo , ubundi yongera kuba umuhanzi w’umunya-africa wahize abandi ku rwego mpuzamahanga.
Umuhanzi Divine Ikoy wamenyekanye nka Rema , akaba yegukanye iki gihembo cy’umuny’Africa wahize abandi ku rwego mpuzamahanga , nyuma y’uko kuri ubu ari umwe mu bahanzi bagezweho y’aba ku mugabane wa Africa ndetse no kw’isi muri rusange.
Rema , nyuma y’uko asubiranyemo indirimbo ye yise ‘Calm Down’ n’umuhanzi kazi Selena Gomez , indirimbo yaje gukundwa ku rwego rwo hejuru n’abatari bacye kw’isi hose , akaba yaraje kuba umwe mu bahanzi bagezweho byamuhesheje kwegukana ibihembo bigiye bitandukanye.
Uyu muhanzi kandi muri ibi bihembo akaba yaje no kwegukana igikombe cy’indirimbo y’umwaka nabwo ahigitse bagenzi be bari bahatanye ubundi atahana ibihembo bigera kuri bibiri muri ibi birori bya Trace Awards & festival 2023 , byari bibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Rema , nyuma y’uko yegukanye ibi bihembo kandi akaba yari no mu bahanzi bagomba gususurutsa abitabiriye ibi birori bya Trace Awards & festival 2023 , uyu muhanzi akaba yaje ku basusurutsa n’indirimbo ye yise ‘Calm Down’ kuri ubu iri mu za mbere zikunzwe kw’isi muri rusange.