Winston Duke , icyamamare muri sinema yo muri leta zunze ubumwe za America by’umwihariko muri filimi yamenyekanye cyane muri ik’igihugu cya leta zunze ubumwe za America ya Black Panther , ukomoka muri Trinidad and Tobago , yahahwe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Kuri uyu wa mbere , tariki 4 Nzeri 2023 , Wanston Duke akaba aribwo yahahwe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’iminsi mike uy’umugabo agaragaye mu muhango wo kwitaIzina abana b’ingagi wabereye mu karere ka Musanze muri Kinigi mu ntara y’amjyaruguru.
Muri uy’umuhango wo kwitaIzina abana b’ingagi wabaye , tariki 1 Nzeri 2023 , Wanston Duke akaba yarise umwana w’ingagi “Intarumikwa” ubundi avugako ir’izina yariyisemo bitewe n’uburyo mama we yarwanye mu buzima kungirango babeho ndetse n’imibereho y’abanyarwanda.
Wanston Duke , akaba yaravuzeko u Rwanda n’abanyarwanda ari ” Intarumikwa” bitewe n’amateka n’ubuzima bwabo , ubundi avugako kari ibintu by’agaciro cyane kuba yayisemo kwitaIzina “Intarumikwa” umwana w’ingagi ngo kuko bishingiye ku buzima bwukuri , Intarumikwa.
Winston Duke , akaba yarakinnye muri filimi nka Black Panther ndetse akanagira uruhare mu ikorwa rya filimi nka Us mu mwaka wa 2019 , filimi nka avengers: infinity war mu mwaka wa 2018 ndetse na filimi Spencer Confedentioal mu mwaka wa 2020.