Amakuru mashya : Apotre Yongwe , yakatwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse n’izahabu y’amafaranga ibihumbu 750
Image via Inyarwanda

Amakuru mashya : Apotre Yongwe , yakatwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse n’izahabu y’amafaranga ibihumbu 750

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwakatiye , harelimana Joseph , wamenyekanye cyane nka Apotre Yongwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse ndetse n’izahabu y’amafaranga ibihumbu 750frw , nyuma y’uko rumuhanije icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Apotre Yongwe , wamenyekanye cyane ku biganiro byo ku rubuga rwa YouTube nk’umuntu uvuga ubutumwa bw’Imana , kuva mu mwaka wa 2023 akaba yarakurikiranyweho iki cyaha afunze aho yarafungiye muri gereza ya Nyarugenge (mageragere).

Harelimana Joseph , urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rukaba rwaramutaye muri yombi ku itariki 1 Ukwakira 2023 , akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse dosiye ye iza gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Nyuma y’uko , Apotre Yongwe , dosiye ye igejejwe imbere y’ubushinjacyaha , ubushinjacyaha bukaba bwarasabiye Apotre Yongwe gufungwa iminsi 30 yagateganyo bitewe n’uburemere bw’icyaha yari akurikiranyweho ndetse urukiko ruza kwemeza ubusabe bw’ubushinjacyaha.

Kuva icyo gihe , harelimana Joseph wamenyekanye nka Apotre Yongwe akaba yarimo akurikiranywa afunze kugeza uy’umunsi tariki 19 Werurwe 2024 , urukiko rwamuhamije iki cyaha yari akurikiranyweho ubundi rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe usubitse ndetse n’izahabu y’amafaranga ibihumbu 750frw.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *