Home Amakuru Russia : Perezida Vladimir Putin yatsinze amatora y'umukuru w'igihugu kubwiganze bw'amajwi 87%

Russia : Perezida Vladimir Putin yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu kubwiganze bw’amajwi 87%

Umukuru w’igihugu cy’Uburusiya , Perezida Vladimir Putin , yongeye gutorerwa kuyobora igihugu cy’Uburusiya nyuma yo gutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu yarimo kuba mu burusiya ubundi agatsinda ay’amatora ku majwi y’ubwiganze bwa 87%.

Perezida Vladimir Putin akaba yaratsinze ay’amatora y’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya nyuma y’uko yarahanganye n’abandi bakandida babiri aho bose bari batatu bahataniye uyu mwanya w’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya ariko bikarangira Perezida Vladimir Putin ariwe wegukanye itsinzi.

Perezida Vladimir Putin bikaba biteganyijwe ko nyuma y’uko yongeye gutorerwa kuyobora igihugu cy’Uburusiya , Vladimir Putin akaba agiye ku kiyobora kugeza mu mwaka wa 2030 aribwo hazongera kuba amatora y’umukuru w’igihugu mu burusiya.

Vladimir Putin , akaba ariwe mu Perezida wongeye kuyobora igihugu cy’Uburusiya igihe kirekire kuva Joseph Stalin yakiyobora mugihe cy’abasoviyete aho Uburusiya bwari bukibumbiye hamwe n’ibindi bihugu birimo na Ukraine bari mu ntambara muri ik’igihe aho ari intambara igiye kumara hafi imyaka itatu.

Nk’ibisanzwe ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bidacana uwaka n’uburusiya kubera intambara yo muri Ukraine , bikaba byaramaganye ibyavuye muri ay’amatora y’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya aho byavuzeko n’ubundi ari amatora Perezida Vladimir Putin azatsinda ntakabuza.

Abategetsi b’ibihugu nk’ubwongereza n’ubudage ndetse na Perezida Volodymlyr Zelensky , bakaba barumvikanye banenga ibyavuye muri ay’amatora y’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya bavugako ari amatora yabaringa cyangwa amatora yo kurangiza umuhango.

Perezida Vladimir Putin nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora igihugu cy’Uburusiya kubwiganze bw’amajwi 87% , akaba yarashimye uburyo amatora yagenzemo ndetse ashimangirako demokarasi y’igihugu cye cy’Uburusiya iruta kure cyane iy’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.

Perezida Vladimir Putin w’imyaka 71 muri ay’amatora y’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya akaba yari ahanganye n’abandi bakandida babiri aho umukandida umwe ariwe wabashije kugera amajwi 4% mugihe abandi bagize munsi y’ayo majwi.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here