Ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abagore itsinze ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri 1/2 cy’igikombe cya Africa cy’abagore cya basketball (FIBA Women’s AfroBask 2023) kirimo kubera mu Rwanda ku nshuro yacyo ya mbere , amanota 79-48 y’u Rwanda .
Akaba ari umukino watangiye mu masaha y’umugoroba mu nzu y’imyidagaduro ya BK Arena aho ari inzu imaze kumenyerwa mu Rwanda nk’inzu y’imyidagaduro aho yakira imikino igiye itandukanye ya basketball ndetse na volleyball , ku rwego rwa Africa n’isi muri rusange.
Muri ik’igikombe cya Africa cy’abagore (FIBA Women’s AfroBask 2023) u Rwanda rukaba rusezerewe muri 1/2 n’igihugu cya Nigeria , mugihe rwari rwahageze rusezereye igihugu cya Uganda muri 1/4 aho ikipe y’igihugu y’abagore yari yabashije gutsinda Uganda , amanota 66-61.
Uy’umukino wa 1/2 kandi akaba ari umukino wari wanitabiriwe n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame aho yari kumwe n’umukobwa we Ange Kagame ndetse n’abuzukuru be babiri ndetse na Minisitiri wa siporo mu Rwanda Aurore Mimosa.
Ni mugihe kandi mbere y’uyu mukino umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yari yahuye n’ikipe y’igihugu y’abagore yiteguraga uy’umukino akabanza kubaganiriza , u Rwanda rukaba rusezerewe muri iy’imikino ya 1/2 cyayo nyuma y’uko ari kunshuro ya mbere rwari rugeze muri ik’ikiciro cya 1/2.