Umuturage wo mu gihugu cya Esupanye waruri mw’itsinda ryabazimya inkongi y’umuriro kuri ubu yibasiye ibihugu byo kumubane w’iburayi , yafashwe n’umuriro aragurumana arinda apfa ndetse akaba ari n’umuntu wa mbere iy’inkongi iyitanye mu bari kurwana no kuyizimya.
Uy’umunyesupanye akaba yapfiriye mu kazi yararimo afatanyije n’abagenzi be bo mwitsinda rizimya inkongi z’umuriro ndetse ir’itsinda rikaba ryari ririmo no guhangana no kuzimya inkongi imaze iminsi yaribasiye ibihugu byo kumugabane w’iburayi , bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.
iy’inkongi imaze iminsi yaradutse iburayi ndetse ikarushaho no gukwirakwira no mu bindi bice byuyu mugabane , iy’inkongi ikaba yarahere mu bihugu birimo nk’ubufaransa , ubudage , Portugal , Esupanye n’ubutariyani ndetse igakomereza n’ahandi mu bihugu biri mu majyepfo yuyu mugabane.
Imihindagurikire y’ikirere bikaba bivugwako ariyo yateje uy’umugabane w’iburayi akakaga ku buryo inkongi z’umuriro zirimo kwaduka hirya no hino ku mugabane w’iburayi no mu bice bituriye inyanja ya Mediterranean , byose ari ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Mu gihugu cy’ubufaransa mu mujyi wa bordeaux ho honyine hakaba hari abaturage ba barirwa mu bihumbi 16,000 bamaze kwimurwa muri uy’umujyi kugirango hatagira ingaruka zibageraho zikomotse kuri iy’inkongi y’umuriro ndetse iki gihugu kikaba kiri no mu bihugu iy’inkongi yibasiye cyane.
Ni mugihe iy’inkongi imaze gutwika ahangana n’ubuso bwa hegitari ibihumbi 14,000 byose by’umugabane w’iburayi , ikigo gushinzwe ubumenyi bw’ikirere mu bufaransa kuwa mbere tariki 18 Nyakanga 2022 , cyo kikaba cyaratangajeko kuri uwo munsi muri iki gihugu ubushyuhe bwari bwageze kuri 44°c z’ubushyuhe.
Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bakaba bavugako inkongi yibasiye uburayi ari itangiriro ry’ibibi byinshi bir’imbere , bakavugako ibi bizaterwa nuko ikirere cyahindutse bigatuma ahantu henshi kw’isi hatakaza uburyo bwaho bw’umwimerere bwo guhangana n’ibyatera inkongi maze igihe izuba ryatse rero umuriro ukahaduka ndetse ukanatwika ahantu hanini.
Source : The guardian