Home Amakuru Igisirikare cy'ubwongereza cyashyizeho itegeko ribuza abasirikare gukora imibonano mpuzabitsina n'indaya mu mahanga

Igisirikare cy’ubwongereza cyashyizeho itegeko ribuza abasirikare gukora imibonano mpuzabitsina n’indaya mu mahanga

Ingabo z’igihugu cy’ubwongereza zashyiriweho itegeko rishya ribuza buri musirikare wese w’ubwongereza gukorana imibonano mpuzabitsina n’indaya mu mahanga mugihe zajyiye mu butumwa bw’akazi , ir’itegeko kandi leta y’ubwongereza ikaba yarishyizeho mu rwego rwo gukumira no guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara mu gisirikare cy’ubwongereza.

Ir’itegeko leta y’ubwongereza yashyiriyeho ingabo zayo rikaba rijyenako umusirikare uzajya afatirwa mu busambanyi ashobora kuzajya ahita yirukanwa mu gisirikare cy’ubwongereza cyangwa se akagezwa imbere y’ubutabera mu gihe yaba ari mu gihugu uburaya butemewe n’amategeko yicyo gihugu , azaba yaragiyemo mu butumwa bw’akazi.

Umunyamabanga wa minisiteri y’ingabo mu bwongereza bwana Ben Wallace kuri uyu wa kabiri tariki 19 Nyakanga 2022 akaba yaravuzeko izo mpinduka zigamije kuzana impinduka mu myifatire y’abasirikare b’igihugu cy’ubwongereza ariko bwana Wallace akaba yaririnze kuvuga igihe byafashe kugirango iz’impinduka zikorwe mu gisirikare cy’ubwongereza.

Umunyamabanga wa minisiteri y’ingabo mu bwongereza bwana Ben Wallace yongeyeho ko kandi leta y’ubwongereza ishaka gushyira abagore benshi mu gisirikare cy’ubwongereza , kubwibyo rero akaba ariyo mpamvu hashyizeho ingamba mu kwita aho bazakorera no gushyira umucyo ku bibujijwe n’ibyemewe ku basirikare b’ubwongereza aho bava bakagera.

Ni mugihe imyitwarire y’abasirikare b’igihugu cy’ubwongereza mu mahanga irimo gusubirwamo nyuma yuko raporo zitandukanye zagaragajeko umugore ukomoka mu gihugu cya Kenya witwa Agnes Wanjiru wishwe mu mwaka wa 2012 yishwe n’umusirikare w’umwongereza.

Ay’amategeko leta y’ubwongereza yashyizeho akaba atazaba areba abasirikare b’ubwongereza bari imbere mu gihugu mu bwongereza kuko amategeko y’imbere mu gihugu cy’ubwongereza ariyo azahabwa agaciro kurusha andi mategeko , mugisirikare cy’ubwongereza.

Ni mugihe mu gihugu cy’ubwongereza uburaya budahanwa n’amategeko y’iki gihugu ariko hakaba hari ibindi bikorwa bifitanye isano nabwo amategeko y’ubwongereza ahana harimo nk’ibikorwa byo gucuruza indaya , kuzenguruka mu gihugu ushakisha indaya , n’ibikorwa by’urukozasoni bibereye mu ruhame .

Source : The guardian

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here