Umunya-Africa y’epfo Trevor Noah w’umunyarwenya (comedian) ukora firimi zisetsa abantu , mu kiganiro cye kitwa The Daily show yagarutse ku kibazo cya abimukira ubwongereza bwari bugiye kohereza mu Rwanda bikarangira batoherejwe.
Trevor Noah yavuzeko abantu badakwiye kujya barebera Africa mu ndererwamo y’ibintu bike babonye cyangwa babwiwe byiganjemo ibibi maze uy’umunyarwenya yihanangiriza abaziko bazi U Rwanda bagendeye kuri firimi ya hotel Rwanda yakinywe kuri rusesabagina.
Trevor Noah ibi akaba yarabigarutseho kuri uyu wa kane tariki 16 Kamena 2022 mu kiganiro cye cya The Daily show , muri iki kiganiro cye uy’umunyarwenya yasobanuriye abantu uburyo ibihugu byombi (ubwongereza n’u Rwanda) byinjiye mu masezerano yo gushakira umuti ikibazo cya abimukira.
Trevor Noah yateye urwenya ku gihugu cy’ubwongereza avuga uburyo Prince Harry ndetse n’umugore we Meghan Markle w’umunya-america nabo bavuye mu bwongereza bakagenda , maze Noah avugako naba bimukira babareka bakagenda ngo kuko ntahuzagenda ba bimuhatiye.
Trevor Noah muri iki kiganiro cye cya The Daily show yageze aho urwenya arureka maze abwira abari bagikurikiye ko abantu bafata umugabane wa Africa nk’umugabane w’umwanda abantu badakwiriye kubamo bakwiye kurekera iyo myumvire yabo.
Trevor Noah yasobanuyeko abantu benshi bibeshyako hotel yo nyine iba mu Rwanda ari hotel the Mille Collines yakinwemo firimi igaragaza ukuntu rusesabagina yarokoye abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 akabacumbikira ku buntu muri iyo hotel kandi mu byukuri yarabishyuzaga na mafaranga yo kubamo.
Trevor Noah yongeyeho ko ku mugabane wa Africa hari imijyi myinshi myiza ndetse yongerahoko U Rwanda rutagira hotel imwe gusa nkuko bamwe ba byibwira ariyo Mille Collines bazicyane , ahubwo avugako mu Rwanda hari n’izindi hotel nyinshi zirimo niyitwa Radisson Blu hotel & Convention center Kigali.
Umuvugizi wa goverinoma y’u Rwanda madam Yolande Makolo abinyujije kuri Twitter ye yashimiye Trevor Noah ku kiganiro cye yatanze , maze ashyiraho aka video ka Trevor Noah agaherekesha amagambo asaba abanya-africa gukora cyane mu kubaka umugabane wa Africa batuye.