Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 17 Kamena 2022 , nibwo umusirikare w’igisirikare cya Congo (FARDC) yarasiwe ku mupaka w’u Rwanda n’igihugu cya Congo akaba yarashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda agahita abura ubuzima , nyuma yo kurenga umupaka wa RDC akinjira mu Rwanda arasa.
Uy’umusirikare wa FARDC winjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa abashinzwe umutekano wa bariyeri ntoya uzwi nka Petite Barriere , akaba yinjiye mu Rwanda arasa Police y’u Rwanda ishinzwe kurinda iyi bariyeri aho muri uku kurasa yayise akomeretsa abapolice 2 mu kwitabara ba kamurasa bwa mbere maze agakomeza kurasa maze ba kamurasa bwa kabiri ayita apfa.
Nyuma yiraswa ry’uyu musirikare wa FARDC , ubuyobozi bwa RDF bwasohoye itangazo buvuga ku iraswa ry’uyu musirikare wa FARDC warasiwe ku mupaka uhuza ibihugu byombi , RDF yavuzeko uy’umusirikare yabanje kumisha urufaya rwa masasu mu basiviri na Police y’u Rwanda yaririnze umupaka nawe akaza kuraswa n’umwe mu bapolice b’u Rwanda warurinze umupaka.
Nyuma yuko uy’umusirikare arashwe agapfa , hakaba yahise hatagira gukorwa ubugenzuzi bw’itsinda rishinzwe kugenzura imipaka mu karere k’ibiyaga bigari rizwi nka EJVM ( The Expended Verification Mechanism ) mu kugenzura ibyuyu musirikare w’igisirikare cya FARDC warasiwe kuri uyu mupaka ubwo yinjiraga mu Rwanda arasa nawe akaraswa agahita ahasiga ubuzima.
Iraswa ry’uyu musirikare wa FARDC rikaba rije rikurikira imyigarambyo karahabutaka yakozwe n’abanye-congo bayikorera kuri iyi Petite Barriere bamagana U Rwanda n’igihugu cya Uganda ba bishinja gufasha umutwe wa M23 , ibintu U Rwanda na Uganda bahakana bakavugako goverinoma ya Congo ibintu ivuga ko ntashingiro bifite , ni mugihe Congo yo ikomeje ubushotoranyi bweruye ku gihugu cy’u Rwanda.
Nubwo ariko umubano w’u Rwanda n’igihugu cya Congo utameze neza , leta y’u Rwanda yemejeko Perezida Paul Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we Perezida Felix Tnhisekedi w’igihugu cya Congo mu gushaka igisubizo k’ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi , ni mugihe U Rwanda rwo muri iki kibazo rukomeje kuvugako intambara ya masasu nta gisubizo izana ahubwo ko yongera ibibazo.