Umunyarwanda wabarirwaga mu banyafrica batunze agatubutse , Rujugiro Ayabatwa Tribert , yitabye Imana , ku myaka 82 y’amavuko aguye muri leta zunze ubumwe z’Abarabu , inkuru y’urupfu rwe ikaba yaramenyekanye mw’ijoro ryo kuwa kabiri tariki 16 Mata 2024.
Nkuko byatangajwe n’umunyamategeko we , akaba yaravuzeko Rujugiro Ayabatwa Tribert yitabye Imana ariko avugako ntayandi makuru yatangaza ku bijyanye n’urupfu n’uyu munyarwanda wabarirwaga mu banyafrica batunze agatubutse.
Rujugiro Ayabatwa Tribert , akaba yari umunyarwanda wabarirwaga mu banyafrica batunze agatubutse , nyuma y’uko yari umushoramari mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi by’umwihariko ubucuruzi bw’itabi aho yari afite uruganda rwaryo.
Rujugiro , akaba yitabye Imana aguye mu mahanga nyuma y’uko yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010 , akajya kuba mu gihugu cya Africa y’epfo , akaba apfuye amaze imyaka igera kuri 14 ataba mu gihugu cye cy’u Rwanda afitemo ibikorwa bitandukanye.
Rujugira , akaba yarabaye umushoramari mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Africa birimo U Burundu , Uganda , Kenya , Sudan y’epfo , Nigeria , Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse n’igihugu cy’u Rwanda arinacyo mavuko ye.
Rujugiro Ayabatwa Tribert , Abanyarwanda benshi bakaba baramumenye cyane bitewe n’inyubako yamwitiriwe uzwi nko kwa Rujugiro iherereye mu murwa mukuru w’igihugu ariho Kigali , UTC (Union Trade Center ) akaba yari inyubako y’ubucuruzi.
Nyuma y’uko bigaragayeko uyu mushoramari yakoraga ubucuruzi butemewe n’amategeko (mukunyereza imisoro) leta y’u Rwanda ikaba yaraje kuyifatira ndetse iyiteza cyamunara kugirango hishyurwe umwenda w’imisoro uyu mushoramari yari ayibereyemo.
Nyuma y’uko uyu mushoramari , Rujugiro Ayabatwa Tribert ahunze igihugu akajya kuba mu gihugu cya Africa y’epfo bikaba byaraje kumenyekana ko akorana n’umutwe w’iterabwoba RNC urwanywa n’u Rwanda ndetse abagize uyu mutwe bakaba bashakishwa n’u Rwanda , bitewe n’ibikorwa by’uyu mutwe byo guhungabanya umutekano w’igihugu.