Kuri uyu munsi , tariki 23 Ukwakira 2023 , nibwo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagize isabukuru y’amavuko y’imyaka 66 , aho abanyarwanda bingeri zitandukanye bakomeje kumwifuje isabukuru nziza y’amavuko.
Umukuru w’igihugu , Perezida Kagame akaba yujuje imyaka 66 y’amavuko , doreko yavutse mu mwaka 1957 itariki 2023 Ukwakira , abanyarwanda ndetse n’abandi bantu batandukanye bo ku mugabane wa Africa ndetse no kw’isi muri rusange , bakaba bakomeje kumwifuje isabukuru nziza.
Ku munsi w’ejo , ku cyumweru ubwo Perezida Kagame yakiraga abahanzi bitwaye neza mu bihembo bya Trace Music Awards & festival 2023 abashimira uburyo byatitwayemo , aba bahanzi bakaba baraje ku mutungura ubundi bamwifuriza isabukuru y’amavuko yaburaga igihe gito ngo ibe.
Perezida Paul Kagame , akaba ari umwe mu bakuru b’ibihugu , abaperezida , cyangwa se niba ahubwo atari we wenyine kw’isi , ukunzwe ku kigero cyo hejuru n’abaturage ayobora aho ari Perezida w’ishimirwa ku rwego rwo hejuru n’ingeri zose z’abaturage ayoboye.
Perezida Kagame , ibi akaba ari ibintu yagiye agaragarizwa inshuro nyinshi mugihe yahuye n’abaturage mu bice by’igihugu bitandukanye , urubyiruko , abakora ubucuruzi ndetse n’abandi batandukanye bahura nawe y’aba mu Rwanda , umugabane wa Africa ndetse no kw’isi muri rusange.
Umukuru w’igihugu , Perezida Kagame kuri uyu munsi akaba yujuje imyaka 66 , mugihe abanyarwanda bari no mu byishimo by’uko yemeyeko azakomeza kuba Perezida w’iki gihugu cy’u Rwanda aho biteganyijwe ko bazongera ku mutora mu matora y’umukuru w’igihugu 2024.