Mu gihugu cya Uganda Police yatangajeko mu cyumweru kimwe gusa hagati ya tariki ya 23 na 30 ukwezi kwa Mata 2022 , mu gihugu cya Uganda habaye impanuka 387 ziyitana abaturage bagera kuri 67 mu gihe abandi 274 babaye inkomere.
Umuyobozi wa Police yo mu muhanda mu gihugu cya Uganda SP Nampiima Farida yavuzeko mu mpanuka zabaye harimo izigera kuri 60 zayitanye ubuzima bw’abaturage , impanuka 213 zari zikomeye ndetse n’impanuka 114 zari zoroheje.
Uy’umuyobozi ushinzwe ishami rya Police rikorera mu muhanda mu gihugu cya Uganda , yavuzeko mu mpanuka zabaye mu minsi ibiri yari ishize mu gihugu cya Uganda zari zirimo abantu 111 barimo 23 bitabye Imana bazize impanuka n’abandi bagera kuri 88 bazikomerekeyemo.
Murizi mpanuka kandi zabaye mu gihugu cya Uganda mu gihe k’icyumweru kimwe , Police ya Uganda ishami ryo mu muhanda yavuzeko habayemo ibyaha byo mu muhanda bigera ku bihumbi 9,679 nabyo byakozwe mu gihe k’icyumweru kimwe gusa.
SP Nampiima Farida yavuzeko Police ya Uganda ikomeje gushyira imbaraga mu gukurikirana ibyaha byo mu mihanda aho mu gihe k’icyumweru kimwe gusa habayemo impanuka 387 , Police yafashe perime(uruhushya rwo gutwara imodoka) zitemewe zigera kuri 837.
Source : Africa News